Abarimu bagiye kujya bahabwa inguzanyo yo kugura inzu
Banki Nyarwanda y’iterambere, BRD, yasinyanye amasezerano na Umwarimu SACCO yo kuzafasha abarimu gutunga inzu zabo binyuze mu cyo bise ‘Gira Iwawe’.
Hari hasanzwe gahunda yo gutanga inguzanyo ifasha abarimu kubona amacumbi ku nyungu ya 11% akishyurwa mu gihe cy’imyaka 12.
Ayasinywe kuri uyu wa Mbere taliki 13, Werurwe, 2023 hamwe n’ubuyobozi bw’Umwarimu SACCO avuga ko abarimu benshi bazabona iriya nguzanyo ikazishyurwa mu myaka 15.
Ku ikubitiro, BRD yashyize muri iyi gahunda Miliyari Frw 20 zizafasha abarimu 1900 basabye inguzanyo yo kubaka.
Gufasha abarimu kubona inzu baturamo bitangajwe nyuma y’amezi arindwi Guverinoma y’u Rwanda itangaje ko hari Miliyari Frw 5 zo gushyira mu kigega giha abarimu inguzanyo kitwa Umwarimu SACCO.
Icyo gihe hari ku munsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana akamaro ka mwarimu.
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente icyo gihe yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda kandi yari iherutse kungerera abarimu umushahara bitewe n’impamyabumenyi bahemberwaga ho.
Yatangaje ko byemejwe mu rwego rwo gufasha abarimu kugira imibereho myiza, harimo ko umwarimu ukorera kandi agahemberwa ku mpamyabumenyi y’amashuri yisumbuye (A2) yongerewe Frw 50.849 ku mushahara utahanwa yahembwaga.
Umwarimu ukorera kandi agahemberwa ku mpamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya Kaminuza (A1) yongerewe Frw 44.966 ku mushahara utahanwa yahembwaga.
Umwarimu ukorera kandi agahemberwa ku mpamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (A0) yongerewe Frw 74.544 ku mushahara utahanwa yahembwaga.
Hongerewe kandi umushahara utahanwa w’abayobozi b’amashuri, abayobozi bungirije n’abandi bakozi bo mu bigo by’amashuri ya Leta n’afatanya na Leta ku bw’amasezerano.
0 Comments