VD Frank yitabye Imana
Frank Mugisha wamamaye nka VD Frank wabaye umuhanzi, umukinnyi wa film ndetse akanakora itangazamakuru, yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye iminsi.
Uyu mugabo uzwi mu ndirimbo zinyuranye nka No Money no love n’iyitwa Sina pesa, akaba kandi yarigeze gukoresha igitaramo cy’amateka yari yatumiyemo umuhanzi Ragaa Dee wabicaga bigacika muri aka karere.
Nyakwigendera VD Frank kandi yanabaye umunyamakuru, mbere y’uko yinjira mu bya sinema aho yakinaga film ze zirimo n’izamenyekanye zigakundwa na benshi nk’iyitwa ‘Ubutumwa bugufi’.
Inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 29 Kamena 2023, aho yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye iminsi, dore ko yari aherutse gutangaza ku mbuga nkoranyambaga ze ko ubuzima bwe bumeze nabi.
Amakuru ava mu nshuti za nyakwigendera VD Frank, avuga ko yari amaranye igihe indwara y’umwijima ari na yo yamuhitanye, akaba yari amaze igihe yivuriza mu Bitaro bya Kibagabaga mu Mujyi wa Kigali.
Urupfu rwa VD Frank, rubaye nyuma y’igihe gito Pasiteri Theogene Niyonshuti yitabye Imana bigashengura benshi. Uyu mugabo yari amaze kumenywa n’abatari bacye kubera ubutumwa bwe yabwirizaga bwananyuraga ku mbuga nkoranyambaga bugafasga benshi.
Pasiteri Theogene witabye Imana mu cyumweru gishize azize impanuka yakoreye muri Uganda, yaherecyejwe bwa nyuma ku wa Gatatu tariki 28 Kamena, ari na wo munsi wabanjirije uwo VD Frank na we wamenyekanye mu Rwanda, yitabiyeho Imana.
0 Comments