Ikigega RNIT Ltd inyungu yo kwizigama igeze kuri 11% buri mwaka

RNIT Ltd yatangiye 2013-2014 ishyizweho na leta y′u Rwanda, ishyirwa mu kigo cy’Igihugu gishinzwe ibigega by’Imigabane ku ishoramari mu Rwanda (Rwanda National Investment Trust-RNIT). Ikigega RNIT Iterambere Fund cyatangiye muri 2016, RNIT Ltd niyo icunga ikanashyira amafaranga y’Ikigega Iterambere Fund n’ibindi bigega ku isoko ry’imari n’imigabane.

Mu mahugurwa abayobozi ba RNIT Ltd bahaye abanyamakuru tariki 14 Werurwe 2024,babagaragarije ko umuco wo kuzigama ari ingirakamaro kandi ko urubyiruko n′ababyeyi bagomba kuwitabira kuko RNIT Ltd ari ikigega gifite inyungu iri hejuru kurusha ibindi bigega cyungukira buri munyamigabane 11%buri mwaka.

Umuyobozi mukuru wa RNIT ltd Bwana Gatera Jonathan agaragaza ko kwizigamira bifite inyungu nyinshi ku iterambere ry’ubikoze ariko nanone bigafasha igihugu muri rusange gukomeza kugera ku ntego z’iterambere gifite mu buryo bworoshye, kuko amafaraga abaturage bizigamira ashorwa mu bikorwa by’iterambere, kandi akazana inyungu ku bizigamiye kuko yunguka uko iminsi igenda yicuma.

Yagize ati: "Inyungu ni uko buri muntu wese yizigamira ariko ubwo bwizigame bwe bugafasha n’iterambere ry’igihugu muri rusange, ndavuga ubwizigamire bwawe n’ubwo wavuga ngo wenda mu kigega Iterambere Fund amake ni ibihumbi 2000, wibwira ko wenda ari makeya, ariko iyo ufashe 2000 n’undi 2000 tukayahuriza hamwe, icyo gihe turayashora, iyo tuyashoye akenshi tuba dushoye mu mpapuro mpeshwamwenda za Leta ari byo bituma Leta ishobora kubona amafaranga ikoresha mu mishinga y’igihe kirekire mu buryo butayihenze kandi aturutse mu banyarwanda bayo."

Akomeza avuga ko amafaranga y’ubwizigamire bw’abaturage atangwa mu kigenga Iterambere Fund aba afite umutekano wizewe ndetse n’uyatanze aba afite uburyo areba uko inyungu zayo zigenda ziyongera, yemeza ko nta kibazo na kimwe ashobora kugira gishobora guteza igihombo abayashoye.

Yagize ati: "Icyizere cya mbere ni uko iki kigega ari icya Leta, gishyigikiwe na Leta ijana ku ijana, icya kabiri ni uko ayo mafaranga akusanijwe hari uburyo abikwamo; abikwa muri Bank Nkuru y’Igihugu, ayo mafaranga aba ari ayawe, ubu noneho n’ikoranabuhanga rirabyoroshya ushobora buri munsi kureba amafaranga yawe aho ageze."

Nk’uko byagaragajwe n’ubuyobozi , Ikigo Rwanda National Investment Trust Ltd kuva cyajyaho mu mwaka wa 2016 kugeza ubu, kimaze gukusanya Miliyari Frw 40 kandi kikacyira abandi bashoramari.

Kugirango ubashe kuzigama mu Kigega Iterambere Fund gicungwa na RNIT Ltd bikorwa muburyo bubiri :-Kwinjira ku rubuga www.shora.rnit.rw.

-Ushobora no gukoresha telefoni igendanywa iyariyo yose ukanda *589# ugakurikiza amabwiriza aho usoza ubonye konte izagufasha kwizigamira .

Umuyobozi mukuru wa RNIT Ltd Jonathan Gatera
Umuyobozi mukuru wa RNIT Ltd Jonathan Gatera
Umuyobozi mukuru wungirije wa RNIT ltd
Umuyobozi mukuru wungirije wa RNIT ltd
0 Comments
Leave a Comment