Kamonyi:Abafatanyabikorwa biteze inyungu mu imurikabikorwa rizamara iminsi icumi

 

Ubwo hafungurwaga imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Kamonyi-JADF Kamonyi abaryitabiriye bavuze ko bizeye inyungu zirimo kumenyekana kw’ibikorwa bakora, guhura n’abagenerwabikorwa; no kubona inama ku bikorwa bitandukanye bakora.

Ni kuri uyu munsi tariki 12 Kamena2024 ni bwo mu Karere ka Kamonyi mu murenge wa Runda ahazwi nka Bishenyi hafunguwe kumugaragaro igikorwa k’imurikabikorwa (JADF Open day) ry’abafatanyabikorwa bo muri aka karere mu rwego rwo kumenyekanisha ibikorwa abafatanyabikorwa bakora na serivisi batanga, bikanorohera abaturage kumenya amakuru atandukanye no kubona serivisi hafi.

Iri murikabikorwa rikaba ryaratangiye taliki 07 Kamena 2024 ryitabiriwe n’abamurika ibikorwa na serivisi bitandukanye harimo imitako, imiti ituruka ku bimera, ibikoresho by’isuku, serivisi z’ubuzima n’ubuvuzi, ibituruka ku buhinzi n’ubworozi, ibijyanye n’ubukorikori bitandukanye,abakora imitobe yo mubisheke n’ibindi.

Bamwe mu bamuritse ibikorwa bakora baganiriye na ijarinews bavuze ko bazungukira byinshi muri iri murikabikorwa nkuko bamaze kubibona mu minsi ibiri rimaze.

Umutoniwase Afisati yagize ati: ”Iki gikorwa ni cyiza cyane kuko gituma ibyo dukora bimenyekana kuko kenshi ntabwo abantu baba bazi ibyo dukora, benshi bari kureba ibyo dukora kandi imitobe y′ibisheke n′imbuto dukora turi kubona umwanya wo kuyamamaza bakanayinywa bakaryoherwa.”

 Ngirimana Bonavanture ukora muri FXB mu karere ka Kamonyi yagize ati: ”Aho twatangiriye muri gahunda zo kwigisha ababyeyi gutegura iryo yuzuye y′umwana ,kugira isuku n′ibindi mubijyanye no kwita kubuzima bbw′umwana biri kudufasha cyane kuko abantu bitabiriye gahunda yo kuza kubaza no kugisha inama ku bijyanye n′imirire, twizeye ko tuzakomeza guhura n’abantu benshi tuzaha serivisi nk’izi zose muri iri murikabikorwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr.Nahayo Sylvere yavuze ko iri murikabikorwa rifitiye akamaro abafatanyabikorwa n’abaturage b’Akarere ka Kamonyi yaba muri serivisi z’ubuzima, ubucuruzi n’izindi.

Yagize ati: ”Iki ni igikorwa ngarukamwaka aho abafatanyabikorwa b’Akarere ka Kamonyi bahura kugira ngo bagaragaze ibyo bakora, uyu munsi rero abafatanyabikorwa bahuye kugira ngo bagaragarize abaturage ibyo bakora kandi nabo ubwabo bakabasha kwigiranaho.”

Yakomeje avuga ko ari umwanya mwiza ku bafatanyabikorwa ku buryo abaturage bazitabira iki gikorwa bazabonamo serivisi zitandukanye haba iz’ubuzima, ubucuruzi, n’izindi.

Mu Karere ka Kamonyi kuri ubu hitabiriye abafatanyabikorwa73 hakubiyemo n′imiryango mpuzamahanga ,Koperative ,bacuruzi n′izindi nzego z′urubyiruko zitandukanye.

Imurikabikorwa ryatangiye taliki 07 Kamena 2024 rizasozwa ku wa mbere taliki 17 Kamena 2024.

Davet ikaba yorora amasazi y'umukara ikura Kenya
Davet ikaba yorora amasazi y'umukara ikura Kenya
Bonavanture asobanura iryo yuzuye ihabwa umwana
Bonavanture asobanura iryo yuzuye ihabwa umwana
Afisati akaba akora umutobe wo mubisheke
Afisati akaba akora umutobe wo mubisheke
0 Comments
Leave a Comment