Karongi :Babiri bafatiwe mubucukuzi bunyuranyije n'amategeko batawe muri yombi
polisi Y’u Rwanda Ku Bufatanye N’izindi Nzego Z’umutekano Mu Karere Ka Karongi, Kuri Uyu Wa Gatandatu Tariki Ya 18 Gashyantare, Yafatiye Mu Cyuho Abantu Babiri Bacukuraga Amabuye Y’agaciro Mu Buryo Bunyuranyije N’amategeko.abafashwe Ni Abasore Babiri B’imyaka 19 Na 22 Y’amavuko, Bacukuraga Amabuye Yo Mu Bwoko Bwa Gasegereti Mu Mugezi Wa Mashyiga, Mu Mudugudu Wa Nyakiguma, Akagari Ka Birambo Mu Murenge Wa Gashari.
chief Inspector Of Police (cip) Mucyo Rukundo, Ushinzwe Guhuza Ibikorwa Bya Polisi N’abaturage Mu Ntara Y’iburengerazuba, Yavuze Ko Bafashwe Biturutse Ku Makuru Yatanzwe N’abaturage.
yagize Ati: ” Polisi Yari Ifite Amakuru Yahawe N’abaturage Ko Hari Abantu Bacukura Amabuye Mu Mugezi Wa Mashyiga Cyane Cyane Mu Masaha Y’ijoro, Bigatuma Ubutaka Bw’ Imwe Mu Mirima Ikikije Uwo Mugezi Butwarwa N’isuri.”
“ku Bufatanye N’izindi Nzego Z’umutekano Hakozwe Umukwabu Wo Kubashakisha, Ahagana Ku Isaha Ya Saa Munani Z’ijoro, Hafatirwa Babiri Bari Barimo Gucukura Muri Uwo Mugezi Bifashishije Ibikoresho Bya Gakondo Nyuma Y’uko Abandi Bahise Biruka Bagacika Bakibona Inzego Z’umutekano.”
cip Rukundo Akomeza Ashimira Abatanze Amakuru Yatumye Bafatwa, Yibutsa Abaturage Ko Ubucukuzi N’ubucuruzi Bw’amabuye Y’agaciro Bikorwa Gusa N’ubifitiye Uruhushya, Abasaba Gukomeza Gutanga Amakuru Ku Bo Bacyekaho Gukora Bene Ibi Bikorwa.abafashwe Bashyikirijwe Urwego Rw’igihugu Rw’ubugenzacyaha (rib) Rukorera Kuri Sitasiyo Ya Gashari Ngo Hakomeze Iperereza Mu Gihe Hagishakishwa N’abandi Bafatanyaga.
itegeko N° 58/2018 Ryo Ku Wa 13/08/2018 Ingingo Ya 54 Ivuga Ko Umuntu Wese Ushakashaka, Ucukura, Utunganya, Ucuruza Amabuye Y’agaciro Cyangwa Kariyeri Nta Ruhushya, Aba Akoze Icyaha.
iyo Abihamijwe N’urukiko, Ahanishwa Igifungo Kitari Munsi Y’amezi Abiri (2) Ariko Kitarenze Amezi Atandatu (6) N’ihazabu Y’amafaranga Y’u Rwanda Atari Munsi Ya Miliyoni Imwe (1.000.000 Frw) Ariko Atarenze Miliyoni Eshanu (5.000.000 Frw) Cyangwa Kimwe Gusa Muri Ibyo Bihano.
0 Comments