Uko umuti wa PrEP uko ukoreshwa
Mbere yo gutangira gufata ibinini bya PrEP hatangwa inama ko ugiye kubikoresha yaba yabiganije muganga akabimwemerera, ndetse akaba yafashwe ibipimo bikagaragaza ko nta HIV arwaye.
Mu gihe uwo muti ufatwa kandi, uwukoreshe asabwa kujya ahura na muganga buri mezi atatu, hakarebwa uko umuti uri gukora, agafatwa ibipimo harebwa niba atandura HIV, ndetse agakomeza kuganirizwa ari nako ahabwa amabwiriza.
Uwufata asabwa kuvugana na muganga akamusobanurira ibijyanye no kwisuzuma (self-testing) n’izindi serivisi z’ubuvuzi zitangirwa kuri telefoni bikajyana no guhura imbonankubone.
Mu gihe kubonana na muganga imbonankubone bidashobotse, ntacyo bitwaye gukoresha serivisi z’ubuvuzi zitangirwa kuri telefoni, cyangwa mu bundi buryo bw’ikoranabuhanga burimo kwandikirana, ufata umuti akaba yanakwisuzuma.
Iyo ukoresha umuti wa PrEP akeneye kubihagarika ku mpamvu zinyuranye zirimo kuba waba uri kumugiraho ingaruka, kuba adashoboye kubahiriza amabwiriza agenga ikoreshwa ryawo, cyangwa abona ibyago byo kwandura HIV bigenda bigabanyuka bitewe n’impinduka ziri kuba ku buzima bwe, agirwa inama yo kwegera muganga akamuhitiramo ubundi buryo bunoze yakoresha butamubangamiye.
Uwahahagaritse gufata uwo muti nyuma akifuza kongera kuwukoresha, agomba kubiganiza muganga ndetse akabanza gufatwa ibipimo hakarabwa niba nta HIV iri mu maraso ye.
Umuti wa PrEP ni mwiza ku muntu ufite ibyago byinshi byo kwandura HIV, ariko si byiza kuwukoresha mu masaha 72 yanduye ako gakoko, ahubwo akwiye kuganira na muganga hakarebwa uko afashwa.
Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko uwo muti ushobora no gukoreshwa bisanzwe nk’ igihe umuntu agiye gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye, bitandukanye no kuba afite ibyago byinshi byo kwandura.
Icyo gihe ngo ashobora gufata ibinini bibiri mu masaha 24 mbere yo gukora imibonano, hashira amasaha 24 nyuma yo kubinywa agafata ikindi kimwe, hashira andi 24 nabwo akanywa ikindi kimwe.
Ibyo ariko nta bushakashatsi bwimbitse burakorwa ngo hagaragazwe neza igipimo cy’ubwirinzi bitanga.
Umuti wa PrEP ucuruzwa muri za farumasi zitandukanye mu gihugu, ndetse no mu mavuriro n’ibigo nderabuzima kimwe n’ibitaro biwuha abawukeneye.
Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa abari hagati ya 5000 na 5500 bakoresha uwo muti.
0 Comments