KWIBOHORA29:Ngoma kwizihiza isabukuru yo kwibohora byabereye muri sitade ya Ngoma
Tariki ya 4 Nyakanga ni umunsi ngarukamwaka u Rwanda rwizihirizaho umunsi wo kwibohora. Kuri iyi nshuro ya 29, ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwifatanyije n’abaturage bo mu Mirenge ya Kibungo na Remera, maze ibirori byo kwizihiza uyu munsi w’ibyishimo bibera muri Sitade ya Ngoma. Nubwo iyi Sitade itaruzura neza ngo ibe yanatahwa, ntibyabujije kuyikoreramo ibirori byiza cyane.
Abayobozi batandukanye bitabiriye uyu munsi uhereye kuri Depite Nyirahirwa Veneranda,Umuyobozi w′Akarere ka Ngoma n’abandi bagize Nyobozi, Umuyobozi w′Ingabo mu Turere twa Ngoma, Abagize Njyanama y’Akarere, Abayobozi b’izindi nzego z’umutekeno, RIB, NISS, Immigration, DASSO, Abayobozi b’amadini n’amatorero, Abayobozi b’ibigo binyuranye by’amashuri IPRC/Ngoma, UNIK, amabanki… Abaturage bo bari bakubise, Sitade yuzuye!
Umunsi wo kwibohora ni umunsi w’ibirori n’ibyishimo ku Banyarwanda bose. Ni umunsi ufite byinshi usobanura, kuko u Rwanda rwavutse bundi bushya. Kuri iyi nshuro ya 29 byari umwihariko nk’uko umwe mu baturage bo mu Murenge wa Kibungo, Uwera Chantal abivuga. Yagize ati "Twibohoye ingoma y′igitugu yaririho mbere, yari iboshye abaturage, ariko kuri ubu twibohoye uburyo bwose. Umuturage arishyira akizana".
Yakomeje avuga ko ibyo byose babikesha umutekano usesuye bahabwa n′ingabo z′igihugu na Nyakubahwa Perezida wa Repebulika Paul KAGAME uzirangaje imbere.
Ibirori by’uyu munsi byaranzwe n’akarasisi keza k’ibigo binyuranye bikorera mu Karere ka Ngoma, amakoperative, Abakozi b’Akarere, DASSO, kabaye ku njyana nziza cyane ya Boys and Girls Brigade ya Diyosezi ya Kibungo y’Abangirikani. Mu byashimishije abaturage kandi, harimo umupira mwiza w’amaguru wahuje abakozi b′akarere na PSF. Umukino warangiye ari ibitego 2-2.
Umuyobozi w′Akarere ka Ngoma Niyonagira Nathalie, yavuze ko kwizihiza kwibohora ku nshuro ya 29 ari umwanya wo kurebera hamwe ibyo Abanyarwanda bagezeho, bakanongera kureba icyo kwibohora bivuze. Umuyobozi w’Akarere, yagarutse ku byiza byinshi bimaze kugerwaho muri iyi myaka 29 harimo iterambere rigaragarira buri wese, imiyoborere myiza iha Umunyarwanda wese ijambo, n′umutekano usesuye kugeza ubwo u Rwanda rusigaye rusagurira amahanga.
Yavuze ko ku munsi wo kwibohora ku nshuro ya 29, tugomba kurushaho gusigasira ibyagezweho mu myaka 29 ishize. Yakomeje avuga ko uyu ni ari umunsi wo kwibuka kandi ubutwari bw’abitanze bakabohora Igihugu bagahagarika Jenoside, barangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME.
Mu gusoza ijambo Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Madamu Nathalie Niyonagira yavuze kuri Sitade ya Ngoma yabereyemo ibirori byo kwibohora, avuga ko nubwo bigaragara ko itararangira, yagombaga kuberamo ibirori mu kwishimira no gusogongera kuri iyi mpano nziza abaturage bahawe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME. Umuyobozi w’Akarere yashimiye byimazeyo Perezida wa Repubulika Paul KAGAME, ibikorwa byiza n′iterambere adahwema kugeza ku baturage ba Ngoma harimo umuhanda wa km11,5 washyuzweko kaburimbo mu mugi wa Ngoma, hakiyongeraho umuhanda Rukira_Gituku_Nasho, amashanyarazi, iyi Stade na Hoteri nziza nayo yuzuye.
Umuyobozi mukuru wari witabiriye umunsi mukuru wo Kwibohora Depite Nyirahirwa Veneranda yasabye Abaturage kubungabunga ibyagezweho,anashimira Nyakubahwa Paul Kagame watanze amahirwe angana kubanyarwanda bose nta numwe uhejwe mu gihugu cye yasoje asaba abaturage gukurikiza icyerekezo cy′igihugu cyacu,kurushaho kunga ubumwe kuko arizo mbaraga z′igihugu cyacu.
0 Comments