MINUSCA yashimye uburyo abanyarwanda bataheranywe n′amateka
Ubuyobozi bw’Ingabo zoherejwe mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Santarafurika (MINUSCA), bwashimye uburyo Abanyarwanda bataheranywe n’amateka, ahubwo bakunga ubumwe mu rugendo rwo kwiyubaka n’iterambere.
Byagarutsweho ku wa Gatanu tariki ya 7 Mata, ubwo abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro mu gihugu cya Santarafurika bifatanyaga n’Umuryango mugari w’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.Ni umuhango waabaye muri Sudani y’Epfo, witabiriwe n’abayobozi n’abandi banyacyubahiro barimo abayobozi bo muri Guverinoma zo muri ibyo bihugu, abayobozi bakuru b’Umuryango w’Abibumbye n’abaturage mu kwifatanya n’Abanyarwanda guha icyubahiro inzirakarengane zirenga miliyoni imwe zishwe mu gihe cy’iminsi 100 gusa.
Muri Repubulika ya Centrafrique, umuhango wo kunamira abazize Jenoside wabereye mu kigo cy’umutwe w’abapolisi b’u Rwanda (RWAFPU 2-7) giherereye Kaga-Bandoro mu Ntara ya Nana Gribizi, witabirwa n’abapolisi b’u Rwanda, abasirikare ndetse n’abandi bakozi b’umuryango w’Abibumbye muri icyo gihugu (MINUSCA).
Ni umuhango waranzwe no gucana urumuri rw’icyizere, hafatwa umunota wo guceceka mu rwego rwo guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Madamu Alessandra Trabatoni wari uhagarariye MINUSCA, yashimye u Rwanda n’Abanyarwanda muri rusange ko bataheranywe n’amateka.
Yagize ati: “Turashima ubuyobozi bwiza bw’igihugu cyanyu aho bugeze burwanya ingaruka zasizwe na Jenoside byatumye abanyarwanda badaheranwa n’amateka, bakabasha kwiyubaka igihugu kigatera imbere.”
Yavuze ko kuba u Rwanda ruri mu bihugu bitanga umusanzu ufatika mu kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi ndetse rukaba ari n’intagarugero mu kurwanya ivangura iryo ari ryo ryose mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, ari ibigaragaza imbaraga ubuyobozi bw’Igihugu bwashyize mu kubaka Umuryango Nyarwanda ugendera ku ndangagaciro no guharanira amahoro ku Isi yose.
Mu gihugu cya Sudani y’Epfo, umuhango nk’uyu wabereye i Malakal mu Ntara ya Upper Nile, ukaba wari wanitabiriwe na Guverineri w’iyo Ntara, James Odok Oyai wari umushyitsi mukuru.
Mu butumwa yatangiye muri uwo muhango, yihanganishije abanyarwanda, ashimira umuvuduko w’iterambere igihugu kiriho.
Yagize ati: “U Rwanda ni igihugu cy’icyitegererezo kubera amateka cyanyuzemo, kikaba ari na cyo kiyigobotoramo kikabasha kwiyubaka, kikagera ku rwego rw’iterambere ry’ubukungu mu buryo bugaragarira buri wese.”
Yakomeje agira ati: “Kubaka ubumwe, guharanira imibereho myiza y’abaturage no kwishakamo ibisubizo byafashije ubuyobozi bw’u Rwanda kuvana Igihugu mu bihe bikomeye cyanyuzemo bikwiye kutubera isomo ridufasha natwe kwivana mu bibazo bitwugarije.”
Guverineri Odok yasoje asaba abari mu butumwa bw’amahoro mu masomo bigisha bagenzi babo bo mu nzego z’umutekano muri icyo gihugu, ko bajya bashyiramo ajyanye no gukunda igihugu n’amateka y’uko u Rwanda rwacyemuye ikibazo cy’amoko.
0 Comments