Geoffrey Zawadi yasimbuye Jado Castar
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 18 Werurwe 2023 nibwo habaye inama y’Intekorusange idasanzwe muri federasiyo y’umukino wa volleyball mu Rwanda (FRVB), ni inama yigaga ku ngingo 2 ikaba yitabiriwe n’abanyamuryango 30.
Izo ngingo zibanzweho ni izo kuzunza inzego z’ubuyobozi zitari zuzuye ndetse no kwemeza igihe shampiyona ya 2023 igomba kuzatangirira.
Ku ngingo yo kuzuza ubuyobozi hatowe Bwana Geoffrey Zawadi nka Vice Perezida wa 2 ushinzwe amarushanwa, aha akaba asimbuye Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka Jado Castar weguye kuri izi nshingano umwaka ushize.
Ku ngingo ya kabiri yari iyo kwemeza igihe shampiyona izatangirira, Inteko rusange yemeje ko shampiyona ya 2023 izatangira taliki ya 22 Mata 2023.
Nk’uko abanyamuryango ba FRVB bari bitabiriye iyi nama y’intekorusange bemeje ko amakipe azakinwa mu byiciro bitandatu, hazakinwa ibice 3 kibanza niyo kwishyura bivuze ko nyuma y’uduce 3 amakipe ashobora kongera abakinnyi mu makipe yabo mbere y’uko agace ka kane gatangira.
Usibye shampiyona kandi hemejwe ndetse hanagaragajwe uko amarushanwa y’imbere mu gihugu no hanze ariko ku rwego rw’ama Club azakinwa.
Ku rwego rw’ikipe y’igihugu ingengabihe ivuguruye izatanga hagendeye kuri gahunda y’impuzamashyirahamwe y’uyu mukino ku rwego rw’Isi (FIVB) ndetse na Afurika (CAVB).
0 Comments