Akato gakorerwa n′ihezwa kubafite virus itera Sida
Urugaga Nyarwanda rw’Abafite virusi itera SIDA (RRP+), rutangaza ko kugeza ubu hakigaragara akato n’ihezwa bikorerwa abafite virusi itera SIDA, bikaba bibangamira gahunda yo gukumira ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA.
Umwe mu banyamuryango ba RRP+, Uwanyirigira Divine, ni umukobwa urangije amashuri yisumbuye wavukanye virusi itera SIDA, ariko bikaba bitaramuteye gucika intege ahubwo yiha gahunda yo gufata iya mbere mu kurwanya ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA yifashishije imbuga nkoranyambanga. Atangaza ko hari akato kakigaragara ku bafite virusi itera SIDA.
Mu buhamya bwe, agira ati « Njye nagize amahirwe yo kudahabwa akato nkiga mu mashuri yisumbuye kuko nigaga ntaha, ariko bagenzi banjye bafite virusi itera SIDA bigaga baba mu kigo bahabwaga akato cyane. »
Gusa, Uwanyirigira avuga ko na we ajya ahabwa akato ndetse akagakorerwa n’urubyiruko bagenzi be bafite virusi itera SIDA, bamushinja gushyira hanze ubuzima bw’abafite virusi itera SIDA abinyujije ku mbuga nkoranyambaga we avuga ko ari ho arwanyiriza akato bahabwa. Ngo hari n’abadatinya kumubwira ko nta mugabo azabona kuko yahisemo kwifashisha imbuga nkoranyambaga arwanya ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA.
Ihezwa n’akato mu buryo butandukanye…
Ibijyanye n’akato n’ihezwa bikorerwa abafite virusi itera SIDA binashimangirwa n’umukozi wa RRP+, Sebujangwe Blandine, uvuga ko ihezwa n’akato bikorerwa abafite virusi itera SIDA biboneka mu muryango w’uwanduye no mu bamukikije.
Madamu Sebujangwe agira ati « Akenshi iyo umwe mu bashakanye yanduye virusi itera SIDA usanga mugenzi we ahita amuha akato, akamuha icyumba cye, akamuhoza ku nkeke, ndetse n’iyo ari umubyeyi yamburwa icyubahiro. Hari n’igihe inzego z’ubuzima nazo zigira uruhare mu gutuma abafite virusi itera SIDA bahabwa akato, iyo bashyira amakuru yabo hanze »
Sebujangwe atangaza ko akato kari ubwoko bubiri : ako uwanduye virusi itera SIDA ahabwa n’abandi bagatangira kumunena, bakareka kumuvugisha, bakamugira igicibwa, bakamwima icyubahiro kabone niyo yaba ari umubyeyi, abana bakamwubahuka,… hakabaho n’akato we ubwe yiha akumva afite ikimwaro, akishinja kuba yarakoze icyaha cyatumye yandura virusi itera SIDA, akumva afite ubwoba, akishyiramo ko atameze nk’abandi, akishyira ku ruhande, yewe akaba yanabigira bitaranamenyekana mu bandi ko afite virusi itera SIDA.
Nawe yakorewe ihezwa n’akato bikomeye…
Umuyobozi w’Urugaga Nyarwanda rw’Abafite virusi itera SIDA « RRP+ », Muneza Sylvie ashimangira ko akato n’ihezwa ku bafite virusi itera SIDA bigihari by’umwihariko ku rubyiruko ruri mu mashuri, ku bashakanye umwe yaranduye undi ataranduye, ndetse no mu muryango nyarwanda muri rusange.
Mu buhamya bwe bwite yitangira, Muneza agira ati « Mu 1998 nibwo nanduye virusi itera SIDA. Nahawe akato n’umuryango wanjye, abaturanyi birirwa bambika, banzanira ibyo kurya bakabitereka aho njya kubifata ngo ntabanduza, kandi ubwo buzima nari mbayemo ni nabwo bagenzi banjye bari babayemo, ariko kuri ubu hari icyakozwe ariko akato karacyahari. »
Muneza asaba ko imvugo zikoreshwa z’ihezwa n’akato ku bafite virusi itera SIDA zahinduka. Muri zo harimo izigira ziti ‘’ABABANA N’UBWANDU BW’AGAKOKO, ABAFITE AGAKOKO, ABAFITE UBWANDU, ABANYESIDA.
RBC iti : «Inzego z’ubuzima nazo zigira uruhare mu ihezwa n’akato ….
Dr Basile Ikuzo, ukuriye ishami rirwanya virusi itera SIDA muri RBC (Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima) yemeza ko akato n’ihezwa ku bafite virusi itera SIDA n’inzego z’ubuzima (abaganga) nazo zibigiramo uruhare.
Ati : « Yaba amagambo cyangwa imvugo bidakwiriye bikoreshwa n’abaganga ku bafite virusi itera SIDA, yaba mu kubacira urubanza, yaba kutagira ibanga ry’agakazi hakabaho kuvuga ko umuntu runaka bamusanzemo virusi itera SIDA, gufata nabi cyangwa no gutanga serivise nabi ku muntu ufite virusi itera SIDA. »
Dr Basile Yemeza ko ihezwa n’akato intandaro yaryo ari imyumvire idahwitse n’ubumenyi buke kuri virusi itera SIDA.
Ingaruka z’ihezwa n’akato bikorwa n’inzego z’ubuzima
Dr Basile Ikuzo, atangaza ko ihezwa n’akato ku bafite virusi itera SIDA rikorwa n’inzego z’ubuzima rigira ingaruka zikomeye.
Ati : « Guhezwa no guhabwa akato bikorwa n’inzego z’ubuzima bituma bamwe mu bafite virusi itera SIDA batinya kwitabira serivise bahabwa, batinya akato, ibi bikaba bigaragara cyane cyane mu rubyiruko bikaba intandaro z’ubwiyongere bushya bwa virusi itera SIDA mu rubyiruko. »
Imibare ihagaze ite ku ihezwa n’akato ku bafite virusi itera SIDA ?
Ubushakashatsi bwakozwe ku ihezwa n’akato bikorerwa abafite virusi itera SIDA mu Rwanda, bwerekanye ko mu mwaka wa 2020 byari kuri 13%.
0 Comments