Rwamagana -Muhazi:Intore zasoje urugerero rw′Inkomezabigwi 11 zihaye umukoro wo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko ndetse n′ihohoterwa

Ikibazo cy’ibiyobyabwenge mu rubyiruko n’abakobwa bishora mu buraya bakiri bato ni kimwe mu byo intore zirangije Urugerero i Rwamagana mu Murenge wa Muhazi ziyemeje gukomeza kurwanya.

Izi ntore zabivuze ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki 19 Ukuboza 2023 ubwo zasozaga urugerero rw′Inkomezabigwi ,icyiciro cya 11/2023 byabereye mu Murenge wa Muhazi byitabiriwe n′ Umuyobozi Mukuru w′Imirimo rusange mu Karere Bwana Hagenimana Jean Damascene ari kumwe n′abayobozi b′inzego z′umutekano mu Karere. Insanganyamatsiko igira it:"Urugerero ,Umuco w′ubutore n′ubukorerabushake ".

Urugerero rwari rumaze amezi atatu bahabwa amasomo arimo ay’amateka y’u Rwanda n’uburere mboneragihugu , ndetse bakaba baranakoze ibikorwa bitandukanye harimo kubakira abatishoboye inzu 37,rusana inzu 15,rukora uturima tw′igikoni 296, rukora imihanda ireshya na Km25 n′imiyoboro y′amazi ireshya na Km12,haterwa ibiti by′imbuto 78,693n′ibindi biti 98,752 banacukura imirwanyasuri arinako basibura iyasibamye . 

Intore zisoje urugerero ngo zihangayikishijwe Kandi n′urubyiruko rwishora mu biyobyabwenge ndetse n′abakobwa bishora mu buraya bakiri bato bagaterwa inde zitateganyijwe.

Tuyisenge Adeline wo mu Murenge wa Muhazi yagize ati:" Ubu tugiye gukomeza kurwanya ihohoterwa rikorerwa igitsina gore ndetse n′abangavu duhereye mu midugudu dutuyemo kuko naho rihari , nkaba nsaba Urubyiruko rugenzi rwanjye  kutishora mubusambanyi ndetse no kwirinda ibiyobyabwenge kuko byangiza Ubuzima bwacu". 

 Rurangwa Jean Pierre we avuga ko urugerero rwamwigishije byinshi harimo kumenya indangagaciro na kirazira zikwiye kuranga Abanyarwanda, akaba yanashimiye abayobozi bakuru b′igihugu uburyo bakunda Urubyiruko Kandi akaba yasabye Urubyiruko kutishora mu busambanyi no mu biyobyabwenge . 

Umuyobozi mukuru w′Imirimo rusange mu Karere Bwana Damascene Hagenimana, mu izina ry′ubuyobozi bw′Akarere yashimiye izi ntore ku bikorwa bigamije impinduka nziza no guteza imbere imibereho myiza bagejeje ku baturage anabasaba gukomeza kuba indashyikirwa mu kubaka u Rwanda no kuba icyitegererezo ku rundi rubyiruko n′ahandi bazajya.

 Yakomeje  abasaba gukomeza kurwanya ihohoterwa ndetse birinda ibiyobyabwenge.

Mu karere ka Rwamagana urugerero rushojwe n′Intore z′urubyiruko 2360,mu Murenge wa Muhazi ho hashojwe intore zingana 215.

Umuyobozi mukuru w'imirimo Rusange mu karere ka Rwamagana Bwana Hagenimana Jean Damascene
Umuyobozi mukuru w'imirimo Rusange mu karere ka Rwamagana Bwana Hagenimana Jean Damascene
Rurangwa Jean Pierre
Rurangwa Jean Pierre
Rurangwa Jean Pierre
Rurangwa Jean Pierre
Tuyisenge Adeline Intore yiyemeje gukomeza kurwanya ihohoterwa rikorerwa abangavu
Tuyisenge Adeline Intore yiyemeje gukomeza kurwanya ihohoterwa rikorerwa abangavu
0 Comments
Leave a Comment