Diyasipora imyiteguro y′amatora bayigeze kure
Harabura umunsi umwe ngo Abanyarwanda batuye mu Ntara ya Gatandatu y’u Rwanda bitorere Perezida wa Repubulika n’Abadepite. Ni amatora azaba ku Cyumweru tariki 14 Nyakanga 2024 ku bari muri Diyasipora naho mu Rwanda abe ku wa Mbere tariki 15 Nyakanga 2024.
Abanyarwanda batuye mu bihugu bitandukanye babwiye Imvaho Nshya ko biteguye amatora kandi ko babwiwe n’abahagarariye ibiro by’itora ko ibikenewe byose byamaze kuhagera.
Urubyiruko rugiye gutora Perezida wa Repubulika ku nshuro ya mbere rwagaragaje kwishimira intambwe rugiye gutera mu kugira uruhare mu miyoborere y’igihugu cyabo.
Tuyishimire Clemence, Umunyarwanda wiga mu Bushinwa, avuga ko nubwo bari mu mahanga nta mpungenge bafite zo kwitorera Umukuru w’Igihugu, agasaba Abanayarwanda bari muri icyo gihugu kwitabira amatora.
Ati: “Nubwo turi mu mahanga ntabwo bitubera imbogamizi zo kugira uruhare mu miyoborere y’igihugu cyacu. Bityo rero ku itariki 14 Nyakanga 2024 nk’Abanyarwanda bari mu Bushinwa tuzahurire ku biro by’itora aho tuzatora Umukuru w’Igihugu ndetse n’Abadepite.”
Uwonkunda Placide, Umunyarwanda utuye mu Mujyi wa Guangzhou mu gihugu cy’Ubushinwa, yabwiye Imvaho Nshya ko Umujyi batuyemo ufite ishyaka ryinshi ryo gushyigikira Umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi.
Bakoze inama nyinshi mu bihe bitandukanye zishishikariza Abanyarwanda gutora. Kugeza ubu mu Bushinwa harabarurwa ibiro by’itora 7 bitewe n’uko ari igihugu kinini kandi kirimo Abanyarwanda benshi.
Abazatorera mu Bushinwa bateganyirijwe ibiro by’itora birimo ibiherereye Guangzhou, Shanghai, Wuhan, Beijing n’ahandi.
Uwonkunda avuga ko Abanyarwanda bose bari mu Bushinwa, mbere byabasabaga kujya gutorera i Beijing, ubu barishimira ko boroherejwe bityo bakegerezwa ibiro by’itora.Akomeza agira ati: “Abana bagiye gutora bwa mbere basabye ubufasha bituma begerezwa site y’itora. Mbere byasabaga ko tujya gutorera i Beijing ariko turishimira ko twegerejwe site z’itora.”
Bamenyeshejwe ko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yamaze kugeza ibikoresho byose bisabwa kuri Ambasade y’u Rwanda mu Bushinwa.
Safari Christine, Umunyarwanda utuye mu Buholande, na we yahamirije Imvaho Nshya ko biteguye amatora.Yagize ati: “Tuzatora ku cyumweru site yacu iri kuri Ambasade i Lahe i Den Haag batumenyesheje uko tuzatora. Tuzatora Saa moya za mu gitondo birangire Saa moya z’umugoroba.
Hano tugira imbuga z’Umuryango FPR-Inkotanyi, Ibuka, iz’abagore n’izindi. Twagiye tubona amakuru yose, twariyandikishije, twariyimuje byose biri ku murongo.”
Christine yavuze ko Umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi hari byinshi yabagejejeho birimo kubasura muri ‘Rwanda Day’ bityo n’abafite ibibazo bigakemuka.Ati: “Twebwe nka badiyasipora, biriya byo kuza kudusura muri Rwanda Day byagiye bidufasha abafite ibibazo bigakemuka. Kuza kudusura muri ibi bihugu biradufasha twumva turi kumwe.
Perezida wa Repubulika kuza kudusura, biduha icyizere, bituma abazungu batadusuzugura.”Yifuza ko mu myaka itanu iri imbere gushaka impapuro mu gihe baje gushora imari mu Rwanda bajya boroherezwa kuko umuntu aba afite iminsi mike. Avuga ko ari ibintu yumva kenshi bivugwa na bagenzi be.Nyamwasa Alex, Umwe mu banyarwanda b’Abaherwe, ukorera muri Mozambique imyaka myinshi, yabwiye Imvaho Nshya ko bazatorera kuri Ambasade ndetse ko bababwiye ko bazatangira amatora mu gitondo. Abafite indangamuntu bariyandikishije kandi biteguye gutora neza.
Kuri we hari byinshi ashimira Umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Paul Kagame, kuko ngo yabahesheje agaciro mu bihugu bakoreramo.Yagize ati: “Mu myaka myinshi ishize umunyarwanda yagendaga yihishe kandi bakakubona mu ishusho mbi. Ubu Umunyarwanda agenda yemye, iyo babonye umunyarwanda bumva ko uri umucunguzi biturutse ku kuba ingabo zacu zarirukanye ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado. Twarakoze dutera imbere.
Aho Ambasade yacu ihagereye ibyo dukora byariyongereye, i Maputo turubashywe, ibyo byose tubikesha Umukandida wacu kugira ngo ibyo twagezeho bisugire bisagambe, ni ukumutora 100% hano Mozambique.”Evariste Ngenzi, Umunyarwanda utuye muri Australia mu Mujyi wa Sydney, yavuze ko ibikorwa by’amatora birimo biragenda neza.Mu kiganiro yagize ati: “Twamaze kubwirwa aho amatora azabera abantu barabimenyeshejwe, ibikoresho by’amatora bishobora kuba byarahageze, abantu bose biteguye kuyitabira ari benshi.”
Avuga ko muri iyi minsi hari amashusho y’Urubyiruko agaragaraza uburyo rwishimiye ko rugiye gutora bwa mbere. Ibi ngo bigaragaza ko igikorwa cyo kwitorera Perezida wa Repubulika bakigize icyabo kandi ko bacyishimiye.Ku rundi ruhande ashima imiyoborere myiza y’u Rwanda izirikana Abanyarwanda batuye mu mahanga.Ati: “Nubwo dutuye mu mahanga igihugu cyacu kitwitaho, iyo dukeneye ibyangombwa by’inzira, ibyangombwa by’irangamuntu, ibyo byose bitugeraho nk’abari mu Rwanda, serivisi dushaka tujya ku Irembo tukazibona, twisanga mu iterambere nk’abandi banyarwanda twese aho turi.”Ngenzi yavuze ko Ambasade y’u Rwanda iba muri Singapore kandi ko ari kure bityo akizera mu myaka Itanu iri imbere babonye Ambasade hafi yabo byaba ari byiza.
Akomeza avuga ati: “Aya matora turayishimiye, turayiteguye, umukandida wacu wa FPR-Inkotanyi turamwishimiye kandi tuzamutora 100%.”
Ambasaderi w’u Rwanda muri Sénégal , Jean Pierre Karabaranga, unashinzwe Ibihugu bya Mali, Gambia, Cabo Verde na Guinea Bissau, yabwiye Imvaho Nshya ko imyiteguro y’amatora ihagaze neza.
Yagize ati: “Imyiteguro imeze neza! Ambasade yacu ifite ibiro by’itora Bibiri; Dakar muri Senegal n’i Bamako muri Mali. Hose imyiteguro imeze neza kandi Abanyarwanda nabo bariteguye, ibikoresho byose birahari.”
Imvaho Nshya yagerageje kuvugisha Ubuyobozi bwa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ariko ntibyashobotse ngo tumenye niba ibikenewe byose mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’Abadepite byarageze ku biro by’itora mu Ntara ya Gatandatu.
Amatora azaba tariki 14 Nyakanga muri diyasipora bazatora Perezida wa Repubulika n’Abadepite, tariki 15 Nyakanga abari mu gihugu bazatora mu gihe umunsi ukurikiyeho tariki 16 Nyakanga 2024 hazaba amatora y’Abadepite Babiri bahagarariye Urubyiruko, ay’Abagore 24 hakurikijwe inzego z’imitegekere y’igihugu n’uhagarariye Abantu bafite Ubumuga mu Nteko Ishinga Amategeko.
0 Comments