Perezida w′Ubufaransa yashimiye u Rwanda uburyo bwaciye amashashi
Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, yashimye u Rwanda n’ibindi bihugu by’Afurika byafashe iya mbere mu guca amashashi n’ibindi bikoresho bya Pulastiki byangiza ibidukikije.
Yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku bahagarariye ibihugu byabo bateraniye i Paris mu Bufaransa, aho barimo kungurana ibitekerezo ku masezerano mpuzamahanga mashya arebana n’ikoreshwa rya Pulasitiki ridahumanya amazi n’ubutaka.Perezida Macron yavuze ko ibihugu by’i Burayi bigeze kure urugendo rwo guca amashashi n’ibindi bikoresho bya Pulasitiki bikoreshwa rimwe, aboneraho gushima u Rwanda rwayaciye kuva mu 2008. Yagize ati: “Reka nshime ubuyobozi bwiza bwagaragajwe n’ibihugu by’Afurika nk’u Rwanda rwaciye ikoreshwa ry’amashashi mu 2008, nyuma yarwo hakaza Kenya n’Afurika y’Epfo. Ariko hejuru y’izo gahunda za buri gihugu, dukwiye gushyiraho gahunda mpuzamahanga idufasha kugira icyo dukora ku bikoresho bya Pulasitiki n’uruhererekane rwo kubitunganya.” Guca amashashi mu Rwanda ni umwe mu myanzuro ikomeye yafashwe na Leta ikabera urugero rwiza amahanga yose. Ku banyamahanga basura u Rwanda ku nshuro ya mbere baje mu ndenge cyangwa banyuze ku mipaka, ikintu cya mbere kibatungura ni uburyo ari Igihugu cyashyizeho ingamba zikakakaye zikumira amashashi. Ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, abasura u Rwanda babuzwa kugeza amashashi mu Gihugu, ndetse iyo hagize uwayizanye ahita ayamburwa kugira ngo itazajugunywa ahabonetse hose ikaba umutwaro uremereye ku butaka bw’u Rwanda.Ku baturarwanda, hari amashashi yabaye umugabi kuko nk’umwana wavutse mu 2008 akaba ataragera mu bihugu by’abaturanyi, ashobora kuba atazi amashashi y’umukara n’andi afite imirongo y’ubururu n’umweru yifashishwaga nk’ibikoresho byo guhahiramo, gutwara ibiribwa n’ibindi. Ayo mashashi yasimbuwe n’ubundi buryo bwo gupfunyika butangiza ibidukikije bumaze kumenyerwa n’Abanyarwanda, nubwo hakiri bamwe mu bafatwa binjije amashashi mato mu gihugu banyuze mu nzira zitemewe. Kuri ubu mu Rwanda hamenyerewe uburyo bwo gupfunyika butangiza ibidukikije
Ubushake bw’u Rwanda mu gukumira ikoreshwa ry’amashashi n’ibindi bikoresho bya Pulasitiki bikoreshwa rimwe, bushimangirwa n’amategeko yatangiye kubahirizwa mu mwaka wa 2008. Muri uwo mwaka, Guverinoma y’u Rwanda ni bwo yemeje itegeko N° 57/2008 ryo ku wa 10/09/2008 rikunumira gukora amashashi, kuyinjiza mu gihugu, kuyakoresha no kuyacuruza. Nyuma y’imyaka ine iryo tegeko ritowe, u Rwanda rwashyizeho Ikigega FONERWA gikusanya inkunga yo kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe nk’uburyo buhanye bwo kugera ku iterambere rirambye.Mu 2019, u Rwanda rwemeje itegeko rivuguruye ryatangije urugendo rwo guhagarika ibikoresho bya Pulasitiki bikoreshwa rimwe, mu rwego rwo guhangana n’akamenyero ko gukoresha ibyo bikoresho bijugunywa ahantu bose bikaba umutwaro uremereye ku bidukikije. Iryo tegeko rinashyiraho ibihano biremereye ku bantu bakoresha ibikoresho bya Pulasitiki bikoreshwa rimwe nk’imiheha, ibikombe, amasahani ibiyiko n’ibindi. Muri iyi myaka mike ishize, u Rwanda rwatangiye urugendo rwo kubyaza imyanda ya Pulasitiki amahirwe y’ishoramari, aho ibigo bimwe na bimwe byatangiye kubona inyungu ziva muri urwo rwego. Muri ibyo bigo harimo icyitwa COPED, kimwe mu bikusanya imyanda mu Mujyi wa Kigali, amacupa ya Pulasitiki n’ay’ibirahure kikayahinduramo ibikoresho by’ubwubatsi, imyanda ibora kikayitunganyamo ifumbire. Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije (REMA), buvuga ko ikoreshwa rya Pulasitiki ari ikibazo gihangayikishije Isi yose kubera uruhare ibyo bikoresho bigira mu kwangiza ubutaka n’amazi kandi ari byo soko y’ubuzima n’imibereho myiza y’abayituye.
0 Comments