Nyaruguru:Ababyeyi barishimira ko abana babo bafatira ifunguro ku ishuri
Ababyeyi batishoboye bo mu Karere ka Nyaruguru bahisemo kujya batanga umubyizi ku bigo abanyeshuri babo bigamo kugira ngo ibe umusanzu wabo muri gahunda yo kubagaburira ku ishuri.
Ni mu gihe Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge, RSB, kivuga ko gahunda yo kugaburira abanyeshuri, ababyeyi batayigizemo uruhare ibyakozwe n’ishuri nta kamaro byagira.
Muri gahunda yo kugaburira abanyeshuri, bisaba umusanzu w’ababyeyi ibigo by’amashuri bidasiba kwibutsa ko uba ugomba gutangirwa ku gihe.
Kubera amikoro make, bamwe mu batuye mu Karere ka Nyaruguru, bahisemo kuvugana n’ibigo by’amashuri abana babo bigaho, bibaha imirimo isimbura uyu musanzu. Bavuga ko gufatira iri funguro ku ishuri bifasha abana babo kwiga neza.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Byukusenge Assumpta, yavuze ko nubwo umusanzu w’ababyeyi utaratangwa ku rugero rwifuzwa, imirimo y′amaboko y′aba babyeyi yunganira iyi gahunda.
Umukozi mu Kigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge mu Ishami rifasha Inganda nto n’iziciriritse kubahiriza amabwiriza y’ubuziranenge, Hakizimana Naivasha Bella, asanga ababyeyi batagize uruhare mu mafunguro agaburirwa abanyeshuri, ibyakozwe n’ibigo bitagira akamaro.
Amafunguro agaburirwa abanyeshuri aboneka mu buryo bubiri, burimo amasoko atangwa n’uturere ba rwiyemezamirimo bakayageza ku bigo, ayandi akava mu misanzu itangwa n’ababyeyi.
Abatishoboye muri bo bahabwa imirimo n’ibigo abana babo bigaho bikabagaburira nk′uko byakozwe mu Rwunge rw’Amashuri rwa Rasaniro mu Karere ka Nyaruguru.
0 Comments