Musanze:Abaturage barataka igihombo baterwa no kugura ibiribwa bagasanga bitujuje ibipimo

Abaturage benshi ndetse n′abacuruzi b′impande zose z′u Rwanda usanga bataka ko bagura ibiribwa bagasanga ibiro byanditseho ataribyo birimo ,barasaba inzego zibishinzwe ko zajya zibigenzura kuko bahura n′ibihombo kandi batabona aho babariza,RSB ivuga ko abazajya bafatwa bazajya bahanwa n′itegeko .

Nterabure Elysa akaba akora akazi ko gutwara abantu n′ibintu ku Igare avuga ko nawe ajya ahura n′icyibazo cyo kugura ibiribwa yabigeza ku wabimutumye bapima bagasanga bituzuye 

Yagize ati":Harigihe Ababosi bantuma nk′umuceli w′ibiro 25 bawupima bagasangamo ibiro 23 tugatangira gushwana kandi ataringe wabikoze kuko biba binagaragara ko ufunze neza utigeze ufungurwa ,bigasaba ko mbajyana aho mba nawuguze bakabyivuganira."

 Nterabura akaba avuga ko binamugiraho ingaruka zo gusiragira, akaba asaba Ikigo cy′Igihugu gitsura ubuziranenge (RSB )ko bajya bahora bagenzurira abaturage kuko bibwa .

Undi muturage witwa Mukeshimana Alice wo mu Murenge wa Kimonyi mu karere ka Musanze avuga ko yaguze kawunga y′ibiro 10 ayigejeje iwe ajya kuyipimisha ku muturanyi asanga ni ibiro 8.

Yagize ati":Naguze Kawunga nsanga ituzuye haburaho ibiro 2 kandi nari nishyuye amafaranga ahwanye n′ibiro 10 nsubiyeb aho nayiguze banga kubyemera ubwo rero mpita mbihomberamo kuko ntakundi nari kubijyenza" 

Mukeshimana yakomeje avuga ko bibagiraho ingaruka, kuko niba aguze Kawunga aziko ari ibiro 10 wenda bari kuzabirya nk′iminsi 7 usanga ishize muminsi 5 kuko baba bahawe ibiro bituzuye.

Akaba yasabye ko ikigo kibishinzwe RSB bajya bagenzura ibiribwa byose kuko akenshi usanga umuturage ariwe ubirenganiramo.

Uwitwa Pascal Uwayo akaba ari umucuruzi uranguza ibiribwa avuga ko nabo barangura bagasanga bitujuje ibiro biba byanditse ku mifuka .

Yagize ati":Natwe abacuruzi turangura Imiceli,Kawunga,Amavuta harigihe dusanga bituzuye ,rimwe na rimwe ugasanga turagirana ibibazo n′abaguzi bacu ,bikatuviramo n′ibihombo bya hato na hato."

Yasoje asaba ko RSB yajya ikora igenzura abafashwe bagahanwa bihanukiriye kuko aba ari ubujura.

Umukozi ushinzwe Porogaramu ya Zamukana Ubuziranenge mu kigo cy′Igihugu gitsura Ubuziranenge (RSB) Bwana Ndahimana Gerome avuga ko RSB ifite inshingano mu kugenzura ibijyanye n′ibipimo ko bagira igihe cyo kugenzura ku masoko ibituruka mu Nganda bakareba ibipimo by′ibiribwa niba byuzuye cga bituzuye.

Nahimana avuga ko harabo baherutse gufata barahanwa batanze umufuka w′ibiro 45 byakagombye kuba 50.

Yasoje agira inama abakora ayo makosa ko iminsi y′igisambo ari 40 nabo bagafatwa bagahanwa .

 Ndahimana yavuze ko iminsi y'igisambo ari 40
Ndahimana yavuze ko iminsi y'igisambo ari 40
Ababyeyi bavuga ko bagura ibiribwa bagasanga bituzuye bigatuma abana babo badahaga
Ababyeyi bavuga ko bagura ibiribwa bagasanga bituzuye bigatuma abana babo badahaga
Abatwara abantu n'ibintu ku Igare nabo basaba ko bajya bafunga ibiribwa byujuje ibiro
Abatwara abantu n'ibintu ku Igare nabo basaba ko bajya bafunga ibiribwa byujuje ibiro
Abaranguza barasaba RSB guhana abanusura ibiribwa
Abaranguza barasaba RSB guhana abanusura ibiribwa
0 Comments
Leave a Comment