Umuzigo utarengeje Ibiro 10 ntuzongera kwishyuzwa
Urwego rw’Igihugu gishinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe na zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA) rwatangaje ingano y’umuzigo utishyurwa mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange.
Mu itangazo RURA yashyize hanze, yagaragaje ko umugenzi mu modoka atagomba gutwara umuzigo mu ntoki urengeje ibiro 10.
Rikomeza rigira riti: “Umubyimba w’ubugari nturenga santimentero 20, umubyimba nturenga sentimetero 50 z’ubujyejuru. Umubyimba nturenga santimetero 50 z’uburebure”.
RURA ikomeza ivuga ko nyiri uwo muzigo ari we ugomba kwita ku mutekano wawo.
Bikubiye kandi mu mabwiriza No 010/R/TLTPT/TRANS/RURA/2021 yo ku wa 14/12/2021 agenga serivisi zo gutwara abantu mu buryo rusange hakoreshejwe bisi.
Uwitwa Alphonse abinyujije kuri ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko ibiri mu nyandiko bitandukanye n’ibiri ku kibuga.
Yagize ati: “Ibi ni byiza turabashimiye, ariko ibiri mu nyandiko bitandukanye n’ibiri ku kibuga (Terrain).
Muri gare ya Nyabugogo, Nyanza (Kicukiro) n’ahandi umuzigo utishyurwa ni agakapu ko mu ntoki (Sac à main) gusa.
Ubwo iyo wanze baterera hanze ukaba urasigaye da!”
RURA igaragaza ko mu gihe yaba yongeye guhura n’iki kibazo yayimenyesha ku mirongo yayo ya telefoni itishyurwa 3988 cyangwa 2222 kugira ngo bafashwe.
Ku rundi ruhande ariko abakora ingendo bateze bisi bo bavuze ko ikibazo kitari icy’imizigo ahubwo ko ikibazo gihari ari amafaranga y’umurengera basabwa kwishyura ku rugendo.
Hakizimana Primier yagize ati: “Ikibazo si imizigo mujye ahantu dutegera imodoka ubu kuva Muhanga ujya Nyabugogo ni 3000 Frw.
Umuntu agera muri gare saa mbiri akahava saa munani. Ntituzi niba byemewe, bikaba icyumweru Kimwe, Bibiri, Bitatu mubireba, ntimugire icyo mukora”.
Urwego rw’Igihugu gishinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe na zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro rushimangira ko amafaranga yishyurwa mu rugendo Muhanga-Nyabugogo ari 1,030 Frw ku mugenzi .
0 Comments