Nyabihu:Polisi yafatanye abagabo babiri udupfunyika tw′urumogi ibihumbi 10

.

Ku wa Gatanu tariki ya 17 Werurwe, Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda mu Karere ka Nyabihu, yafashe abagabo babiri bari batwaye kuri moto imifuka ibiri irimo udupfunyika tw′urumogi   ibihumbi 10 rupima ibilo 22.

 

CIP Mucyo Rukundo ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n′abaturage mu Ntara y′Iburengerazuba, yavuze ko umwe muri bo afite imyaka 40 y’amavuko undi akagira 34, bafatiwe mu muhanda Mukamira-Karago mu mudugudu wa Mwiyanike, akagari ka Kadahenda mu murenge wa Karago, baruhetse kuri moto.

 

Yagize ati:"Hari hari amakuru y′uko hari abacuruza urumogi bitwikira ijoro bagatwara ibiyobyabwenge, nibwo abapolisi bashyize bariyeri mu murenge wa Karago mu rwego rwo kugenzura ibinyabiziga, byifashishwa, mu rucyerera ahagana saa kumi n′imwe,  hafatwa abagabo babiri bari kuri moto yo mu bwoko bwa TVS ifite nimero RC 021 S batwayeho udupfunyika tw′urumogi ibihumbi 10 dupima Kg 22."

 

Yakomeje avuga ko Bakimara gufatwa bavuze ko urwo rumogi barukuye mu Karere ka Rubavu bakaba berekezaga mu Karere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali aho bari barugurishirize.

 

CIP  Rukundo yaburiye abantu bose bishora mu bikorwa byo gutunda no gukwirakwiza ibiyobyabwenge mu gihugu, ko ibikorwa byo kurwanya ubu bucuruzi bizakomeza bagashyikirizwa ubutabera.

 

Bahise bashyikirizwa Urwego rw′Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Jomba kugira ngo bakorerwe dosiye.

 

Mu Rwanda, urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukora, guhinga, guhindura, gutunda, kubika, guha undi, cyangwa kurugurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30.

 

 

 

 

 

 

0 Comments
Leave a Comment