Bamwe muri ba Gitifu b′utugari batangiye gusezera
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yagaragaje ko abenshi mu bayobozi b’utugari batangiye kwigira mu yindi mirimo nk’ubwarimu kubera imishahara mito bahabwa, nubwo hari gukorwa ku buryo mu ngengo y’imari yatangiye uyu mwaka umushahara wabo uziyongera.
Hashize igihe gito abayobozi b’utugari basabye kongezwa imishahara ndetse no kongera abakozi bo mu tugari kuko ari rwo rwego rw’ibanze ruhura n’ibibazo byinshi by’abaturage.
Mu biganiro Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere muri Sena y’u Rwanda yagiranye na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, bagaruka ku buryo ibibazo by’abaturage bikemurwa, kuri uyu wa 20 Nyakanga 2023, Perezida wayo Dushimimana Lambert yagaragaje ko ku rwego rw’akagari basanzeyo ikibazo cy’uko abakozi bahari ari bake, bituma bimwe mu bibazo bitabasha gukemurwa.
Ati “Biragaragara nko ku tugari bo bakeneye n’abakozi, batubwiye kuzamura ubushobozi bwabo ariko no kuzamura umubare ni ingenzi.”
Senateri Dushimimana yanabajije aho amavugurura agamije kongerera ubushobozi urwego rw’akagari ageze kuko byafasha gukemura neza ibibazo bihagaragara.
Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Assoumpta Ingabire, yatangaje ko habanje gukemurwa ikibazo cy’aho utugari dukorera kuko hari tumwe usanga tutagira ibiro, udutira cyangwa udufite inyubako zitabereye kuba ibiro by’urwego rwa Leta.
Ku bijyanye no kongera umubare w’abakozi, yasobanuye ko habanje gushakwa uko hanozwa imibereho y’abayobozi babiri bakorera muri uru rwego, kuko hari bamwe batangiye kuva muri iyi mirimo bakigira gushaka ahari imishahara minini nko mu bwarimu.
Ati “Akagari ni urwego rwa mbere rubonana n’umuturage mbere y’uko abonana n’undi uwo ari we wese. Twasabye uturere twose ko utugari tutagira ibiro twose tubanza kubakwa.”
“Twari twavuze ngo twagira abakozi batatu, ariko tubishyira mu byiciro turavuga tuti ntabwo twahera ku kongera abakozi ahubwo reka turebe na babiri bahari, abafite ubushobozi bwo hejuru bongererwe umushahara, kuko umuyobozi w’akagari uhembwa ibihumbi 60 Frw cyangwa 70 Frw, na byo ni ikibazo.”
Ingabire yavuze ko imishahara yabo ikiri mito cyane ku buryo ikeneye kongerwa kugira ngo bakore batuje.
Ati “Hahora ibintu byo kugenda cyane bikabije, abarimu basigaye babarusha guhembwa, uwabashije kwiga noneho basigaye bahora mu bizamini, dushobora kuvuga ngo yagiye mu nama ku Murenge ariko yagiye gupinanwa. Turavuga tuti aho kugira ngo tuzamure umubare dukore ku buryo bahembwa neza bakorere abaturage batuje.”
Yahamije ko mu ngengo y’imari nshya ya 2023/2023 ikibazo cy’umushahara kizakemuka kuko na Perezida wa Repubulika yabibemereye.
Ati “Turizera ko mu ngengo y’imari dutangiye bizakemuka, twumva rero nitugira abakozi bahamye, bahembwa neza bazakora igisigaye tukabakurikirana.”
Minaloc ivuga ihora ikangurira abayobozi b’utugari kwifashisha urubyiruko rw’Abakorerabushake bakaza gufasha imirimo imwe n’imwe mu kagari ku buryo ibiro bya Leta bitagira amasaha bifungwa kubera ko abayobozi bose bagiye mu nama cyangwa ahandi.
Kugeza ubu mu Rwanda habarizwa utugari 2148.
Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe imibereho myiza y′Abaturage muri Minaloc, yavuze ko bari guharanira ko umuyobozi w′akagari ahembwa neza ubundi agakora atuje
Abasenateri bagaragaje ko urwego rw′Akagari rukeneye abandi bakozi
0 Comments