Kenya:Umuryango watunguwe no kubona umugabo bashyinguye ahingutse
Muri Kenya haravugwa inkuru y'umugabo uherutse gushyingurwa bakaza gutungurwa no kubona ageze murugo
Uyu mugabo wari utuye mu gace kitwa Kakamega yatunguwe no kugera mu rugo agasanga bara mukoreye ikiriyo cyo ku mushyingura.
Ibi byabaye nyuma yaho uyu mugabo yavuye murugo mu ntangiriro zuku kwezi kwa Gashyantare 2023 atavuze aho agiye, hanyuma umuryango we utangira gushakisha uraheba. Nyuma baje kumva ko hari umurambo uri mu kiyaga bacyeka ko yaba ari uwo mugabo wapfuye.
Bahise bafata uwo murambo bahita ba ushyingura batabanje no gukora ibizamini byo kwa muganga ngo bamenye niba uwo muntu ari uwabo koko.
Nyuma y'ibyumweru bicye uwo mugabo yaje ku garuka mu rugo atungurwa no gusanga bara mu shyinguye.
Uwo muryango wahise utanga itangazo uvuga ko niba hari umuryango wabuze umuntu muri ibyo bihe bashyinguriyeho uwo mugabo, waza bakavugana bakajya gusumuzuma kwa muganga hanyuma basanga uwo murambo ari uwabo bakabishyura amafanga bakoresheje mu gushyingura uwo mugabo bitaga ko ari uwabo angana n'amashiringi ibihumbi 300.
Uwo mugabo ntabwo yigeze avuga impamvu ya muteye kuva murugo atavuze, yewe ntanubwo ya vuze aho yari aherereye muri iyo minsi yose yamaze atari murugo.
0 Comments