Abagore n′abakobwa barakangurirwa gukuramo inda muburyo bunoze bitarenze ibyumweru 22

Kuri uyu wa Kane Taliki 28 Nzeri 2023 hizihijwe umunsi mpuzamahanga wo gukuramo inda mu buryo bunoze , Hagamijwe kwegereza serivisi zo gukuramo inda ku bagore n’abakobwa bazicyeneye mu rwego rwo gukuraho imbogamizi kugirango barengere ubuzima bwa benshi bapfaga bazikuramo ku buryo butanoze .

Insanganyamatsiko yagiraga iti:" Dufatanye kurwanya akato n′izindi mbogamizi zibangamira serivisi zo gukuramo inda mu buryo bunoze ku bagore n′abakobwa."

N′umunsi wizihirijwe mu ku kigo Nderabuzima cya Kinyinya mu Karere ka gasabo , ku bufatanye na RBC, na HDI , GLiHD,Strive foundation Rwanda Aho bakoze ubukangurambaga kugirango babashe kumenyekanisha ko izo serivisi zihari Kandi zikora neza hagamijwe kwirinda ibibazo bitandukanye bishobora gukurizamo impfu zahato nahato ,kuva bikabije , no kubura urundi rubyaro burundu,no kuba nyababyeyi yakwangirika.

Uwayo Josette twahinduriye izina yaganiriye n′ijarinews.com ni umwe mubakuyemo inda mu buryo butemewe bikamukurizamo gukatirwa igifungo cy’imyaka ine ariko kubw’amahirwe agafungurwa nyuma yimyaka 2 ku mbabazi za Nyakubahwa Perezida Paul kagame .

Yakanguriye Abagore n′abakobwa bataruzuza imyaka y′ubukure kutazakora ikosa nkiryo yakoze ko bajya bagana abaganga babyemerewe bakabafasha,kugirango batazahura n′ibibazo yahuye nabyo.

Doctor Cyiza Francois Regis umuyobozi w’agashami gashinzwe amaporogaramu y’ubuzima bw’umwana mu mavuriro mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC , yatangaje impamvu eshanu zifatika z’umuntu wemerewe gukuramo inda byemewe n’amategeko.

Yagize ati “umuntu wemerewe gukuramo inda byemewe n’amategeko ni :

_Ni Uwatewe inda n′uwo bafitanye Isano kugeza ku gisanira cya kabiri.

_Ni umuntu wese utwite inda ishobora gushyira mubyago Umubyeyi utwite cyangwa umukobwa utwite

_Ni utwite yarafashwe kungufu

_Ni utwite akiri umwana ari munsi y′imyaka 18

_Ni utwite yarashyingiwe ku gahato.

Elliance ukora mu mategeko yatangaje ko kuva itegeko ryo gukuramo inda ryahinduka habayeho impinduka nziza zigaragara kuko mbere ya 2018 bagisaba impapuro zo mu rukiko hafashwaga abaturage bacye cyane Aho kuva mu mwaka wa 2012_ 2018 bakiriye abantu barindwi (7) gusa naho kuva 2022_ 2023 itegeko rimaze guhindurwa bakiriye abagera ku 1959 kugeza mu kwezi Kwa 6 Kwa 2023.

Yakomeje avuga ko iri tegeko ryahinduwe hagamijwe kugabanya impfu zabikuriragamo inda mu buryo butanoze ku babyeyi cyangwa abakobwa kuko mbere bari bamaze kugira umubare munini wabitaba Imana bakuramo inda ugera ku 1071 naho Aho itegeko rivuguriwe ubu bageze kuri 203 gusa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w′Akarere ka Gasabo Umwali Pauline yasabye abakuramo inda kuburyo bwa magendo ko ari bibi ko bakwegera inzego z′ubuzima .

Yagize ati :" Umukobwa cyangwa umugore ukuramo inda mu buryo bwa magendo aba  akoze icyaha gihanwa n′amategeko ,ibyiza nuko bagana ibigo Nderabuzima bikabibafashamo ."

Yakomeje asaba igitsina Gabo kudasambanya abana cyangwa gufata umuntu mukuru Ku Ngufu ko ataribyo .Akaba yasabye ababyeyi kugaruka kundanga gaciro, kuba inshuti z′abana babo bakanabaganiriza kubuzima bw′imyororokere.

Abasaba iyi serivisi yo gukuramo inda muburyo bunoze bagomba kuyisaba bitarenze ibyumweru 22.

Mu mwaka wa 2020 abasabaga iyi serivisi banganaga 1035,mu mwaka 2023 mu kwezi kwa 6 bariyongereye bagera Ku 1936.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Gasabo Umwali Pauline
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Gasabo Umwali Pauline
0 Comments
Leave a Comment