Burera: Polisi yafashe umusore w′imyaka 22 akurikiranyweho gucukura amabuye y′agaciro muburyo butemewe
Ku wa Gatandatu tariki ya 1 Mata, Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano mu Karere ka Burera yafashe umusore w’imyaka 22, ukurikiranyweho ibikorwa byo gucukura amabuye y′agaciro mu buryo bunyuranyije n′amategeko no kwangiza ibikorwaremezo.Yafatiwe mu mudugudu wa Tetero, akagari ka Gitovu mu murenge wa Ruhunde, nyuma y’uko bagenzi be bafatanyaga muri ibyo bikorwa by’ubucukuzi babonye inzego z’umutekano bagatoroka.
Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko muri ibyo bikorwa by’ubucukuzi bunyuranyije n’amategeko bangizaga n’umuhanda wa Kaburimbo kubera amasimu bahacukuraga.
Yagize ati: "Abaturage bo mu Mudugudu wa Tetero batanze amakuru ko hari abantu bangiza umuhanda wa Kaburimo uva Base werekeza Nyagatare, aho bacukuraga amasimu mu nkengero no munsi yawo bashakisha amabuye y’agaciro. Ubwo abashinzwe umutekano bahageraga babashije kuhafatira umusore w’imyaka 22, nyuma y’uko abandi bahise batoroka bakibabona.”
Amaze gufatwa yavuze ko yakoranaga n’abandi bagenzi be icyenda bahise biruka, yemera kandi ko ari bo bacukuye iyo myobo bashakishamo amabuye y’agaciro ya Zahabu.
SP Ndayisenga yibukije abaturage ko gucukura no gucuruza amabuye y′agaciro bitangirwa ibyangombwa n′inzego zibishinzwe kandi ko ibyo bikorwa bitemewe n′amategeko byangiza ibidukikije n’ibikorwaremezo Leta iba yaratanzeho amafaranga menshi hagamijwe iterambere, bidashobora kwihanganirwa, abazajya babifatirwamo bazajya bakurikiranwa n’amategeko.
Yashyikirijwe Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Nemba kugira ngo akurikiranwe mu mategeko mu gihe hagikomeje ibikorwa byo gushakisha abo bafatanyaga.
Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri Ingingo ya 54 ivuga ko Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya,ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.
0 Comments