AIMS yahembye abarimu babaye indashyikirwa muri siyanse

.

Taliki 26 Werurwe kaminuza yitwa African Institute of Mathematical Sciences( AIMS) ifatanyije na Airtel bahembye abarimu 600 baturuka mu turere 14 bagaragaje ko ari indashyikirwa mu mibare no muri siyanse.

Ni igikorwa cyiba buri mwaka cyo kubashimira ,babahemba za mudasobwa.

Umwe mu barimu bahawe ibihembo witwa Nyirazo Djalia wigisha G.S Rubavu ya mbere yavuzeko yishimiye igihembo yahawe AIMS na Airtel .

Yagize ati:"Nishimiye igihembo nahawe kuko ubu bimpaye imbaraga nyinshi ngiye gukora kurenza uko uyu mwaka nakoze,nzamure n′umubare w′abanyeshuri b′abakobwa mbakundishe imibare kuburyo bazajya kurugero rumwe n′urwabasaza babo."

 Emmanuel Hamez, Umuyobozi wa Airtel yavuzeko bahaye za mudasobwa abarimu kugirango bafashe abarimu mu kwigisha bakora n′ubushakashatsi .

Dr.Nelson Mbarushamana Director General w′Ikigo cy′Igihugu cy′Uburezi(REB)avugako imibare na siyanse ari ingenzi ko ababyiga bazagirira igihugu akamaro aribo bavamo aba Dogiteri ndetse n′Abenjiniyeri bakomeye,akaba yanavuzeko abigisha siyanse bazakomeza kubagezaho ibikoresho bizabafasha gukomeza kunoza imyigishirize yabo.

Prof.Dr.Sam Yala ,Perezida wa AIMS yashimiye abarimu ku muhate akoresha yigisha,bituma agira ishyaka ryo gukomeza kwigisha siyanse kandi bikanamwerekako harababona imbaraga z′umurengera ashyira mu kazi ke kaburi munsi.

 

Iyi Kaminuza nyafurika y′imibare na siyanse (AIMS)ikaba yafatanyije na Airtel,Mastercard Foundation na REB mu guha ibikoresho by′ikoranabuhanga birimo mudasobwa na murandasi bifite agaciro ka miliyoni1,5

.
.
Prof.Dr.SamYala perezida AIMS
Prof.Dr.SamYala perezida AIMS
Umuyobozi wa Airtel Emmanuel Hamez
Umuyobozi wa Airtel Emmanuel Hamez
Umwe mubayobozi ba Aims Jean Mukunzi
Umwe mubayobozi ba Aims Jean Mukunzi
.
.
.
.
.
.
0 Comments
Leave a Comment