Rubavu:Ku mucanga hagiye kubera bwa mbere iserukiramuco ryiswe "Kivu Beach Festival Rubavu Nziza"

Mu Karere ka Rubavu hagiye gutangizwa iserukiramuco ryiswe “Kivu Beach Festival Rubavu Nziza” rizahuza abahanzi bagezweho mu Rwanda n’imurikagurisha rizitabirwa n’abanyabirori.

Kuva tariki 29 Kanama kugera 01 Nzeri 2024, nibwo Rubavu izakira ku nshuro ya mbere iri serukiramuco rizahuza abahanzi n’abakunzi babo no kumurika ibitatse aka Karere k’ubukerarugendo.

Iri serukiramuco rizitabirwa n’ibyamamare birimo Platin P uzarifungura, Riderman, Bull Dog na Danny Nanone.

Ni umwanya kandi wo kugaragaza impano z’abanya-Rubavu n’abandi no gukomeza kugaragaza Rubavu nk’igicumbi cy’ubukerarugendo n’imyidagaduro.

Iyaremye Yves ,Umuyobozi wa Yirunga Ltd yavuze ko hari ibyiza byinshi bateguriye abazabagana.

Ati: "Iri serukiramuco tubazaniye rizaba ririmo kugaragaza umuco, kuzamura impano zitandukanye z’abato by’umwihariko mu bugeni, ubusizi n’ubuvanganzo kandi buri wese azabona icyo akeneye kubera ko hazaba haberamo Expo, dore ko turimo kwishimira intsinzi kandi tunafasha abadiyasipora baje mu biruhuko ku ruhuka neza."

Muri iri serukiramuco, Abanya Rubavu n’abahagenda bashyizwe igorora kuko mu bahanzi bazabasusurutsa abazaryitabira harimo ibihangange muri muzika nyarwanda hatibagiranye n’abandi bakizamuka .

Gahunda yuko bazabataramira :

*Ku wa kane tariki 29 Kanama 2024 hazaririmba Nemeye Platini.

*Ku wa Gatanu tariki 30 Kanama 2024 ku munsi wa kabiri w’iserukiramuco abakunzi b’injyana ya Hip Hop n’ibisumizi muri rusange bazataramirwa Riderman .

*Ku wa Gatandatu tariki 31 Kanama 2024 ku munsi wa Gatatu hazatarama Bull Dog

*Ku Cyumweru tariki ya 1 Nzeri 2024 ku munsi wo gusoza muzataramirwa na Danny Nanone.

Biteganyijwe ko imurikagurisha rizajya ritangira saa tatu z′amanwa,saa munani abaririmbyi n′ababyinnyi bazajya bahabwa umwanya ,hasoze umuhanzi w′umunsi .

Ibiciro byo kwinjira itike yo hasi ni 500 Frw mu gihe n’abanyacyubahiro VIP batekerejweho bakazishyura itike ya 5000 Frw.

Ku bindi bisobanuro mwahamagara kuri +250788989706 na +250781000112 y’Umuyobozi wa Yirunga Ltd mu Rwanda hose.

Ibyamamare muri muzika nyarwanda bazaba bahasesekaye
Ibyamamare muri muzika nyarwanda bazaba bahasesekaye
0 Comments
Leave a Comment