Papa Francis yababajwe n′abanyarwanda bahitanywe n′ibiza

.

Mu itangazo ryasohowe n’ibiro by’Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi kuri uyu wa Kane tariki 04 Gicurasi, Papa Francis yihanganishije abagizweho ingaruka n’ibi biza.

Archbishop Arnaldo Catalan uhagarariye Papa Francis mu Rwanda yavuze ko Papa yashenguwe n’abatakaje ubuzima n’abasenyewe n’ibiza by’imyuzure mu Rwanda.

Ati “yashenguwe cyane n’amakuru y’urupfu n’iyangirika ryatewe n’umwuzure mu burengerazuba n’Amajyaruguru y’u Rwanda. Mu buryo bw’umwuka ari kumwe n’abababajwe n’ibi biza. Arasengera abapfuye, abakomeretse, abavuye mu byabo n’abari mu butabazi.”

Ubu butumwa bw’Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, ni bumwe mu bwatanzwe n’abakomeye ku Isi ndetse n’Ibihugu, bihanganisha u Rwanda ku bw’ibi biza bidasanzwe byatwaye ubuzima bwa benshi.

 

 

 

 

0 Comments
Leave a Comment