REG yatangaje icyatumye habura Umuriro igihugu cyose

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG) cyatangaje impamvu zatumye mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 10 Ukuboza 2023, habaho ibura ry’umuriro mu gihugu hose.

Iki kigo cyatangaje ko ibura ry’umuriro ryaturutse ku miyoboro migari u Rwanda ruhuriyeho n’ibihugu byo muri aka Karere u Rwanda ruherereyemo birimo Uganda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi.

REG yagize iti”Habaye ibibazo kuri iyo miyoboro ihuza ibyo bihugu cyane cyane Kenya, bituma no mu Rwanda habaho ingaruka zo kubura umuriro mu gihugu hose”.

REG yakomeje yisegura ku bafatabuzi bayo ku ibura ry’umuriro ryaje ritunguranye kuko byabayeho nk’impanuka kuko nta makuru bari babifiteho ngo bateguze abafatabuguzi mbere.

REG ivuga ko hakozwe ibishoboka byose kugira ngo icyo kibazo gikemuka mu gihe gito kandi ngo yahise yihutira kumenyesha abafatabuguzi bayo.

REG ivuga ko kwihuza n’ibindi bihugu, bituma imiyoboro yaguka, ndetse bakagenda biga ibibafasha gushyiraho ingamba z’ubwirinzi kugira ngo hakomeze kubaho impinduka nziza muri serivisi z’amashanyarazi.

Zimwe mu ngamba zafashwe zizatuma hatongera kubaho ibura ry’umuriro w’amashanyarazi mu gihugu hose, zirimo kongera imiyoboro na Sitasiyo n’amakusanyirizo y’amashanyarazi ndetse n’ibyo bita “reactors” cyangwa “capacitors” bifasha kugira ngo umuriro woherezwa ube umeze neza.

REG ivuga ko nubwo habayeho iki kibazo ari ibintu bidakunze kubaho mu Rwanda ko umuriro ugenda mu gihugu hose kuko ibibazo byateraga ibura ry’umuriro rya hato na hato bimaze kugabanuka.

Zimwe mu mpamvu zagaragajwe zishobora gutuma umuriro ushobora kubura bishobora guturuka ku mirimo yo guhuza imiyoboro mishya n’isanzwe cyangwa se ibindi bikorwa byo gusana ibyangiritse no kubera ibiza byangije imiyoboro cyangwa se bigaterwa n’uruhurirane rw’ibindi bibazo bitandukanye.

 

 

 

0 Comments
Leave a Comment