Interineti ya baringa muri busi zitwara abagenzi

.

 

internet Ya Baringa, Imirongo Y’abagenzi Nijoro: ‘macuri’ Mu Gutwara Abantu I Kigali.

urwego Rw’ubugenzuzi Bukuru Bw’imari Ya Leta [oag] Rwatahuye Amakosa Akomeje Kuba Nyirabayazana W’ibibazo Byo Gutwara Abantu Mu Buryo Rusange Bikomeje Kuba Akarande Mu Mujyi Wa Kigali. Ni Amakosa Arimo Kuba Nta Nyigo Ihari Igaragaza Ibikenewe Mu Rwego Rwo Gutwara Abantu.

byagaragaye Muri Raporo Ya Oag Ku Mikoreshereze Y’imari Ya Leta, Yamurikiwe Imitwe Yombi Y’inteko Ishinga Amategeko Ku Wa 2 Gicurasi 2023.

mu Bibazo Biri Muri Uru Rwego Rwo Gutwara Abantu Mu Buryo Bwa Rusange Harimo Kuba Imodoka Zitwara Abantu Aho Kugira Ngo Ziyongere Zigenda Zigabanuka.

raporo Igaragaza Ko Imyanya Yicarwamo Mu Modoka Zitwara Abantu Mu Mujyi Wa Kigali Yagabanutse, Aho Mu 2015 Yari 22.238, Ubu Ikaba Ari 19.961.

depite Munyangeyo Théogène Yagaragaje Ko Bisa No Gukora ‘macuri’ Niba Intebe Abagenzi Bicaraho Zaragabanutseho 2200.

ati ‘‘kandi Imibare Itwereka Ko Abaturage Mu Mujyi Wa Kigali Biyongera, Ibi Byaba Ari Ugukora Macuri. Ntabwo Byaba Ari Byo Rwose, Aha Ngaha Tuba Dukwiriye Kubikurikirana, Tukareba Uburyo Twahisemo.’’

depite Munyangeyo Usanzwe Ari Na Perezida Wa Komisiyo Y’ubukungu N’ubucuruzi Mu Nteko Ishinga Amategeko, Avuga Ko Iki Kibazo Gikwiriye Guhagurukirwa.

depite Dr Frank Habineza We Yagize Ati “iki Kibazo Giteye Impungenge […] Ni Iki Cyaba Kirimo Gukorwa Kugira Ngo Bigabanuke?’’

ubugenzuzi Bw’imari Ya Leta Buvuga Ko Kugira Ngo Ikibazo Cyo Gutwara Abantu Mu Buryo Bwa Rusange Gikemuke Burundu, Hakenewe Ishoramari Ryo Kongera Imodoka.

nta Nyigo Ihari Igaragaza Ibikenewe Mu Rwego Rwo Gutwara Abantu

umugenzuzi Mukuru W’imari Ya Leta, Kamuhire Alexis, Yavuze Ko Mu Bibazo Bikomeye Basanze Muri Rura, Ari Na Rwo Rwego Rushinzwe Kugenzura Ibyo Gutwara Abantu N’ibintu Muri Rusange, Rutigeze Rukora Inyigo Yo Kugaragaza Uko Ibibazo Biri Muri Uru Rwego Byakemurwa.

ni Inyigo Kandi Yagaragaza Ibihari N’ibibura Kugira Ngo Habashe Kunozwa Imikorere Mu Rwego Rwo Gutwara Abantu.

ati ‘‘iyo Nyigo Yakwerekana Imihanda Isanzwe Ihari, Imishya, Umubare W’abagenzi, Umubare Imodoka Nini Zagombye Gutwara N’umubare W’abantu Izihari Zishobora Gutwara Kugira Ngo Hamenyekane Umubare W’imodoka Nini Zikenewe Ku Mihanda Itandukanye.’’

yakomeje Agira Ati ‘‘ibyo Bituma Rura Itabasha Gufata Ibyemezo Bishingiye Ku Makuru Nyayo Ngo Ibashe Gukemura Ikibazo Abagenzi Bafite.’’

kamuhire Agaragaza Ko Kuba Imodoka Zigabanuka Kandi Abagenzi Muri Kigali Bo Biyongera Bituma Imirongo Y’abazitega Yiyongera.

ibi Byashimangiwe Na Depite Munyangeyo Wavuze Ko ‘‘mperutse Gukora Umwitozo Njya Nyabugogo, Njya Muri Gare Ya Kimironko N’iya Remera, Saa Tatu Z’ijoro Abantu Baba Bagitonze Imirongo. Ni Ikibazo Dukwiriye Guhagurukira.’’

 

kamuhire Avuga Ko Basabye Rura Gukora Isesengura Kenshi No Gukurikirana Uko Isoko Rigenda Rihinduka Kugira Ngo Ikore Ku Buryo Ibikenewe Mu Itwara Ry’abagenzi Biboneka Ku Gihe.

imirongo Muri Za Gare, Kubona Imodoka Biba Ari Ingorabahizi

ibibazo Muri Serivisi Yo Gutanga Amatike Y’ikoranabuhanga

kuva Mu 2015, Abakoresha Imodoka Rusange Mu Ngendo Zabo By’umwihariko Mu Mujyi Wa Kigali Batangiye Kwifashisha Ikoranabuhanga Ry’ikigo Ac Group Gifite Ikarita Izwi Nka Tap&go.

 

mu Byo Umugenzuzi Mukuru W’imari Ya Leta Yabonye Muri Rura Harimo Kuba Abatwara Abantu Mu Modoka Nini Mu Mujyi Wa Kigali No Mu Ntara Bishyura 5% Abarirwa Ku Mafaranga Ya Tike Z’ikoranabuhanga Zatanzwe.

ku Rundi Ruhande Ariko Yagaragaje Ko Nta Bizwi Bishingirwaho Hishyurwa Ayo Mafaranga. Rura Yananiwe Gusobanura Ibyashingiweho Hashyirwaho Ayo 5%.

 

kamuhire Ati “rura Irasabwa Gushyiraho Ibishingirwaho Ngo Hishyurwe Abacuruza Amatike Y’ikoranabuhanga Byanashoboka Igahindura Icyo Giciro.”

internet Wi-fi Yishyurwa N’abagenzi Kandi Idatangwa Hose

muri Werurwe 2018, Urwego Ngenzuramikorere (rura) Rwasinyanye Amasezerano Yo Gukwirakwiza Internet Mu Modoka Na Ac Group.

byari Biteganyijwe Ko Buri Modoka Itwara Abagenzi Muri Kigali Ishyirwamo Internet Rusange Ikoreshwa N’abagenzi.

bivugwa Ko Abagenzi Bo Mu Mujyi Wa Kigali Bishyura 10 Frw Ya Internet Yo Muri Bisi. Icyakora, Hari Ubwo Bishyura Ayo Mafaranga Kandi Imodoka Barimo Itarashyizwemo Iyo Internet.

ibyo Byatumye Amafaranga Yishyuwe Internet Ku Modoka Zitayifite Angana Na 388.603.725 Frw Yari Abitswe Kuri Konti Ya Rura Ku Wa 30 Kamena 2022 Adakoreshwa.

kamuhire Ati “rura Yagombye Gukora Inyigo Y’uburyo Bwiza Internet Yashyirwa Mu Modoka Rusange Zitwara Abagenzi.”

guhanirwa Ikosa Rimwe Inshuro Ebyiri

ubugenzuzi Bwasanze Hari Amakosa Amwe Yo Mu Muhanda Ahanwa Na Polisi Na Rura. Ku Rundi Ruhande Ariko Amafaranga Rura Na Polisi Baca Kuri Bene Ayo Makosa Ntangana.

 

kamuhire Ati “ibi Bishobora Gukurura Impaka Ku Batwara Abagenzi No Guca Intege Abashaka Gushora Imari Mu Gutwara Abagenzi.”

 

ibijyanye No Gutendeka Abagenzi [gutwara Umubare Urenze Uwagenwe], Ibigo Bicibwa Na Rura 200.000 Frw Naho Abantu Ku Giti Cyabo Bacibwa 60.000 Frw Ni Mu Gihe Polisi Na Yo Ibaca Amande Ya 10.000 Frw

 

ni Ko Bigenda Ku Bahanirwa Kuvanga Abantu N’imitwaro 100.000 Frw Acibwa Ibigo Bitwara Abagenzi, 50.000 Frw Acibwa Abantu Mu Gihe Na Polisi Yo Iyo Igufashe Wavanze Abantu N’imitwaro Iguca 10.000 Frw.

 

abahaniwe Kutagira Ubwishingizi, Ibigo Byacibwa 200.000 Frw, Abantu Ku Giti Cyabo Bacibwa 50.000 Frw Mu Gihe Polisi Yo Ibaca 10.000 Frw.

 

ku Bijyanye No Gutwara Nta Ruhushya, Amande Ya Rura Ni 300.000 Frw Ku Bigo, 50.000 Frw Ku Muntu Mu Gihe Polisi Yo Ikwandikira 10.000 Frw.

kutubahiriza Andi Mabwiriza Yo Mu Muhanda, Ibihano Bya Rura Ni 100.000 Frw Ku Bigo, 100.000 Frw Ku Bantu Mu Gihe Polisi Yo Ibihano Byayo Ari 10.000 Frw.

kudashyira Akagabanyamuvuduko Mu Modoka Ye Cyangwa Yayizimije Ahanishwa 300.000 Frw Ku Kigo Naho Umuntu Ku Giti Cye Acibwa 100.000 Frw Mu Gihe Polisi Yo Amande Yayo Ari 50.000 Frw.

umugenzuzi Mukuru W’imari Ya Leta, Kamuhire Alexis, Yasabye Rura Gukorana Na Polisi Mu Kunoza Ibihano Bicibwa Abatwara Abagenzi Hagamijwe Kudahana Kabiri Ikosa Rimwe.

 

 

 

0 Comments
Leave a Comment