Rwamagana :Abarimu bahawe mudasobwa ibihumbi 3000
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe guteza imbere amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, RTB, cyatangiye gutanga mudasobwa ku barimu bigisha mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, TVET, muri gahunda yiswe ‘One Laptop per Trainer’, hagamijwe kubafasha koroshya akazi kabo no kuzamura ireme ry’uburezi batanga.
Iki gikorwa cyo guha abarimu izi mudasobwa kikaba cyabereye mu karere ka Rwamagana kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2023 aho hatangijwe icyiciro cya kabiri cyo guha abarimu mudasobwa 3000 bo mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.
Bamwe mu barimu bahawe izi mudasobwa nabo bavugako zije kubafasha koroshya akazi ndetse zikabafasha no gutegura akazi bakora ka buri munsi nk’ibidanago n’ibindi bakenera mu gihe cy’amasomo.
Shamsi Uwamahoro, Umwarimu wigisha Entrepreneurship muri Center for Champion TSS/ Rwamagana
Yavuzeko izi mudasobwa yahawe nk′umutegarugori yabyishimiye ko ubundi bakoreshaga impapuro bikabagora.
Shamsi Uwamahoro; Umwarimu wigisha ibijyanye no kwihangira umurimo( Entrepreneurship) nawe yagize ati:” Iyi computer igiye kumfasha gutegura amasomo ndetse no kuyageza kubanyeshuri nkoresheje ikoranabuhanga rero nkaba nshimira leta y′u Rwanda kuba natwe abategarugori aritwe benshi mukuzihugurirwa kuzikoresha .”
Yavuze ko agiye kujya ategura ibyangombwa bakoresha bategura isomo ngo rigende neza kandi akabitegurira ku gihe akoresheje ikoranabuhanga kuko imbogamizi bagiraga yo gukoresha ikoranabuhanga nta bikoresho byaryo bafite ivuyeho.
Umuyobozi Mukuru wa RTB, Eng.Paul Umukunzi, yasabye abarimu bahawe izi mudasobwa ko bagomba , kuzikoresha neza kandi zigatanga umusaruro wisumbuye mu kazi kabo.
Ati:” Umwarimu azayifashisha gutegura amasomo ashyirwamo y’ikoranabuhanga (Digital content), bizanoza ireme ry’uburezi, abanyeshuri bige mu buryo bugezweho”.
Yakomeje avugako hifuzwa ko umwarimu wo mu Rwanda ntaho azaba atandukaniye n’uwo mu bihugu byateye imbere.
Uyu muyobozi wa RTB yasabye abarimu bahawe izi mudasobwa ko bagomba kuzibungabunga ,bakamenya ko ari umutungo wa Leta bahawe bakawukoresha mu nyungu z’igihugu .
Izi mudasobwa zigiye gutangwa mu cyiciro cya kabiri ni 3000 zije zisanga izindi zatanzwe mu myaka ibiri itambutse 2500,aho kuri ubu bizaba biri ku gipimo kiri hejuru ya 90%.
0 Comments