Ngoma :Minisitiri w,Intebe Dr Ngirente yasuye ibikorwa by'ishuri rikuru rya IPRC Ngoma
minisitiri W’intebe, Dr Edouard Ngirente, Uri Mu Ruzinduko Rw’iminsi Ibiri Mu Ntara Y’iburasirazuba, Yasuye Ishuri Rikuru Ry’imyuga N’ubumenyingiro Rya Iprc Ngoma Riherereye Mu Murenge Wa Kibungo, Akarere Ka Ngoma Mu Rwego Rwo Guteza Imbere Uburezi Bushingiye Ku Myuga, Tekiniki N’ubumenyingiro.
ni Uruzinduko Dr Ngirente Yakoze Kuri Uyu Wa 19 Gashyantare, Aherekejwe N’abayobozi Barimo Minisitiri W’ubutegetsi Bw’igihugu, Musabyimana Jean Claude, Minisitiri Ushinzwe Imirimo Y’inama Y’abaminisitiri, Mpambara Ines, Minisitiri W’ibikorwaremezo, Nsabimana Erneste N’abandi.
ubwo Yasuraga Ishuri Rikuru Ry’imyuga N’ubumenyingiro Rya Iprc Ngoma, Minisitiri W’intebe Yeretswe Amwe Mu Masomo Ahabwa Abanyeshuri, Ibikoresho Bikoreshwa Mu Mashuri Abanza N’ayisumbuye Mu Rwego Rwo Gushyigikira No Gushimangira Gahunda Yo Guteza Imbere Uburezi Bushingiye Ku Myuga, Tekiniki N’ubumenyingiroo No Kuzayashyiramu Buri Murenge
yashimye Amasomo Atangirwa Muri Iki Kigo Cyane Cyane Ku Bijyanye N’ibyo Abanyeshuri Bakunda, Nk’ubwubatsi, Uburyo Bitwara, Dore Ko Ibyo Yeretswe Byose Yabisobanurirwaga Na Bo.
dr Ngirente Yabasabye Ibintu Bitandukanye Harimo; Guhuza Ibigo Na Minisiteri Y’uburezi Kugira Ngo Abanyeshuri Babone Aho Bimenyerereza Mu Buryo Buboroheye, No Gushyira Imbaraga Mu Kwihutisha Gahunda Y’icyiciro Cya Kabiri Cya Kaminuza (bachelors).
kugeza Ubu Amashuri Y’imyuga N’ubumenyingiro Ntiyitabirwa Uko Bikwiye Ugereranyije N’andi Masoko, Kuko Nko Mu 2021 Yitabirwaga Kuri 60%. Icyo Gihe Harimo Abanyeshuri 31,000, Mu Gihe Yari Afite Ubushobozi Bwo Kwakira Abanyeshuri 52,000.
dusabimana Petiste Ni Umunyeshuri Wiga Ubutetsi Mu Mwaka Wa Kabiri Muri Iprc Ngoma Yavuze Ko Kuba Minisitiri W’intebe Yabasuye Bikomeza Kubatera Imbaraga Nk’abantu Bafite Ubushobozi Bwo Guhangana Ku Isoko.
ati: “kuba Twasuwe Ni Iby’agaciro Nk’abanyeshuri Biga Ibijyanye N’ubutetsi, Kuganira N’ibindi Bijyanye N’amahoteli Kuko Bitwereka Ko Natwe Dushoboye Hari Icyo Twageza Ku Bandi, Ubumenyi Dukura Hano Bufite Ireme Kuko Ejobundi Nidusoza Bizatworohera Kuba Abanyamafaranga Ubwacu, Ahubwo Icyo Twasaba Nuko Tutahabwa Impamyabushobozi Kuko Tuba Twarangije Imyaka Itatu Ya Kaminuza Nk’abandi.”
umuyobozi Mukuru Wa Iprc Ngoma, Eng. Musonera Ephrem Yavuze Ko Mu Rwego Rwo Gushyigikira No Gushimangira Gahunda Yo Guteza Imbere Uburezi Bushingiye Ku Myuga, Tekiniki N’ubumenyingiro Bari Kwitegura Kuzajya Batanga Icyiciro Cya Kabiri Cya Kaminuza (bachelors) N’icya Gatatu (masters).
yagize Ati: “nkuko Mubizi Iprc Zigishaga Ikoranabuhanga Gusa Bitewe N’isoko Ry’umurimo N’aho Igihugu Cyerekera N’iterambere Muri Rusange, Minisiteri Y’uburezi Yahinduye Bimwe Maze Yemerera Na Iprc Gutanga Icyiciro Cya Kabiri Cya Kaminuza (bachelors) N’icya Gatatu (masters) Mu Myuga N’ubumenyingiro, Niyo Mpamvu Ubu Turi Kwitegura Tukazajya Tuzitanga Bitewe N’ubushobozi N’ibikenewe Ku Isoko Ry’umurimo.”
mu Rwego Rwo Guteza Imbere Amashuri Y’imyuga, Tekiniki N’ubumenyingiro No Korohereza Abayigamo, Leta Y’u Rwanda Iherutse Kugabanya Amafaranga Y’ishuri Yatangwaga Muri Ayo Mashuri, Kubera Ko Hari Ababyeyi Batinyaga Kuyajyanamo Abana Babo, Kubera Ko Ahenze Ugereranyije N’asanzwe Atanga Ubumenyi Rusange.
mu 2019, Minisiteri Y’uburezi Yakoze Icyegeranyo Cyagaragaje Ko 66% By’abanyeshuri Biga Amashuri Y’imyuga, Tekiniki N’ubumenyingiro, Barangiza Bafite Akazi.
intego Ya Leta Yihaye Y’uburezi Bushingiye Ku Myuga, Tekiniki N’ubumenyingiro, Ni Uko Mu Mwaka Wa 2024, Byibuze Abagera Kuri 60% By’abanyeshuri Biga Mu Mashuri Yisumbuye Bazaba Biga Mu Y’imyuga, Ni Mu Gihe Kuri Ubu Umubare W’abiga Muri Ayo Mashuri Ari 31%.
mu Mwaka Wa 2020/21 Abanyeshuri Basabye Kujya Muri Rwanda Polytechnic Bari 11,200 Bafite Ibisabwa, Ariko Muri Za Iprc Hashoboraga Kwakirwa 3,500.
0 Comments