Gicumbi:RIB yemeje ko yataye muri yombi abayobozi 6 ba Koperative Cothevm Mulindi bacyekwaho kunyereza miliyoni 690

 

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwemeje ko rwataye muri yombi abantu batanadtu barimo abayobozi n’abahoze ari abayobozi ba koperative Coothevm Mulindi y’abahinzi b’icyayi kubera kunyereza umutungo wa koperative ungana na miliyoni 690Frw.

Iyi koperative Coothevm Mulindi, ihererereye mu karere ka Gicumbi, Umurenge wa Kaniga, Akagari ka Mulindi, Umudugudu wa Nyakabungo.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr. Murangira B Thierry, yemeje aya makuru, aho yavuze ko batawe muri yombi biturutse ku kirego cyatanzwe n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Amakoperative (RCA).

Dr. Murangira yakomeje avuga ko RIB icyakira icyo kirego iperereza ryahise ritangira maze maze hatabwa muri yombi aba bakurikira:

1. Muganowakaniga Athanase, Perezida wa koperative Coothevm.

2. Kabarira Jean Baptiste, wahoze ari Perezida wa koperative Coothevm.

3. Nteziryayo Théoneste, Umucungamutungo wa koperative Coothevm.

4. Kanamugire Norbert, Umujyanama mu mategeko wa koperative Coothevm Mulindi.

5. Habumuremyi Jean Claude, wohoze ari data manager wa koperative Coothevm Mulindi.

6. Mukangiruwonsanga Agnes, Umujyanama mu mategeko wa koperative Coothevm Mulindi.

Dr. Murangira yavuze ko abakekwa bahoze bafite uburenganzira bwo gusinya amafaranga akabikuzwa.

Abafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Byumba mu gihe iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane neza ababigizemo uruhare bose kugira ngo bagezwe imbere y’amategeko.

Kugira ngo aba bayobozi ba koperative Coothevm Mulindi bafatwe byaturutse ku bugenzuzi (audit) bwakozwe na RCA kuva tariki ya 07 Kanama kugeza tariki ya 17 Ugushyingo 2023, ubwo yamurikirwaga abanyamuryango ku mugaragaro.

Igenzura (audit) ryakozwe na RCA ryibanze mu myaka ibiri gusa ni ukuvuga umwaka wa 2021 kugeza 2023, igiragaza ko koperative Coothevm Mulindi yahombye miliyoni 690Frw.

Amakuru avuga ko iryo genzura (audit) rigitangazwa aribwo bariya bayobozi babigizemo uruhare batangiye gutabwa muri yombi.

Abanyamuryango bavuga ko igenzura ryakozwe (Audit) na RCA ryamaze amezi arenga atatu nubwo rigaragaza imicungire mibi yaranze iyi koperative haraho banenga iyo raporo.

Bati”Muri ayo mezi atatu y’igenzura haraho bahaye amahirwe uwahoze ari umucungamutungo witwa Ishimwe Clément, aho baburaga ama pieces amwe n’amwe bakamuha igihe cyo kujya kuyashakisha Kandi agakoresha na cachet y’ikigo atagikorera”.

Bakomeje bavuga ko ugenzuye neza wasanga n’ariya mafaranga miliyoni 690Frw yagarajwe ashobora kuba arenga.

Abanyamuryango kimwe n’abahinzi ba Coothevm bavuga ko niba RCA yarakoze igenzura uhereye 2021-2023, iryo genzura rikagaragaza ko harigishijwe miliyoni magana atandatu na mirongo icyenda (690.000.000Frw) bifuza ko hakorwa irindi genzura uhereye mu mwaka wa 2016 kugeza 2020 kuko naho ntagenzura ryigeze rikorwa kandi niyo myaka koperative yagiye igaragaramo ibihombo bidasobanutse.

Barifuza kandi ko aba bayobozi babazwa ikindi gihombo cya miliyoni 110Frw yari muri SACCO y’abahinzi b’icyayi yarigise mu buryo batamenye.

Ayo mafaranga akomoko ka mafaranga yagiye akatwa abayinzi b’icyayi, aho umuhinzi yakatwaga ifaranga 1Frw ku kilo cy’icyayi 1Frw/Kg). Gusa

Abanyamuryango n’abahinzi b’icyayi ba koperative Coothevm Mulindi, banifuza ko aba bayobozi babazwa andi mafaranga miliyoni 18Frw babarwaho nk’umwenda kandi baragiye bayatanga.

Abanyamuryango banifuza ko hajyaho ubuyobozi buhamye kandi bugendera ku mategeko kuko mu bayobozi bayobora kugeza ubu harimo abayoboraga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ubusanzwe amategeko yabo ateganya ko umuyobozi ayobora manda ebyiri z’imyaka itatu itatu (imyaka 6 zose hamwe), ariko ubu harimo abayoboraga barengeje iyo myaka.

Muri iyo koperative Coothevm Mulindi, abanyamuryango bafite ibyangombwa ni 3702, hiyongeyeho abahinzi b’icyayi batarabona ibyangombwa. Ubaze bose hamwe koperative igizwe n’abasaga ibihumbi bitandatu (6000).

 

 

 

 

0 Comments
Leave a Comment