Uwahoze ari umuvugizi wa ADPR yakatiwe igifungo cy′imyaka 7
Urukiko Rukuru kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Ugushyingo 2023, rwakatiye igifungo cy’imyaka irindwi Bishop Rwagasana Tom wahoze ari Umuvugizi wungirije wa ADEPR, nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kunyereza umutungo w’iri torero.
Si ibyo gusa kuko Bishop Rwagasana yanahanishijwe gutanga ihazabu ya miliyoni 50Frw.
Tom Rwagasana ari mu bantu 12 biganjemo abahoze ari abayobozi bakuru mu itorero rya ADEPR bashinjwa kunyereza umutungo waryo no gukoresha inyandiko mpimbano.
Abo banyereje amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda.
Ni amafaranga afitanye isano n’umushinga wo kubaka Dove Hotel ADEPR yatangiye muri 2012. Ni Hoteli byavuzwe ko yuzuye itwaye abarirwa muri miliyari 6.2Frw, nyamara igenagaciro ryakozwe muri 2018 ryerekana ko yuzuye itwaye abarirwa muri Frw miliyari 5.2.
Uko ari 12 baregwaga kunyereza yakusanyijwe n’abanyamuryango ba ADEPR mu rwego rwo gufasha iryo torero kwishyura inguzanyo ya miliyari 3.3Frw yari yarahawe na Banki ya BRD, kugira ngo ADEPR ibashe kubaka Dove Hoteli.
Muri 2017 ni bwo abahoze ari abayobozi bakuru ba ADEPR batawe muri yombi, mbere yo gutangira kuburanishwa.
Mu bari batawe muri yombi harimo Bishop Rwagasana muri 2018 waje kugirwa umwere n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, gusa biba ngombwa ko muri 2019 ADEPR, ubushinjacyaha na bagenzi babo bari bahamijwe ibyaha bajurira nyuma yo kugaragaza ko batanyuzwe n’icyemezo cy’urukiko.
Undi wari wagizwe umwere icyo gihe ni Bishop Sibomana Jean wahoze ayobora ADEPR wongeye kugirwa umwere n’Urukiko Rukuru.
Ku wa Kane tariki ya 30 Ugushyingo 2023, Urukiko Rukuru rwagaragaje ko ubujurire bw’ubushinjacyaha bwari bwasabiye Rwagasana gufungwa imyaka 12 bufite ishingiro; maze rutegeka ko afungwa imyaka irindwi.
Mu bari barajuririye umwanzuro w’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo kandi barimo Sindayigaya Théophile, Mukakamali Lynéa na Mukabera Médiatrice.
Urukiko Rukuru rwanzuye ko ubujurire bwa Sindayigaya nta shingiro bufite, rugumishaho igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni 1Frw yari yarahanishijwe.
Rwemeje kandi ko Mutuyemariya Christine ahamwa n’icyaha cyo kunyereza umutungo w’Itorero ADEPR n’icyaha cyo gukora inyandiko itavugisha ukuri, mu gihe Niyitanga Salton na Twizeyimana Emmanuel bahamwa n’icyaha cyo kunyereza umutungo wa ADEPR.
Urukiko kandi rwemeje ko Sibomana Jean na Sebagabo Leonard badahamwa n’icyaha cyo kunyereza umutungo wa ADEPR, icyo guhimba inyandiko no kuzikoresha n’icyaha cyo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda inyungu, runemeza ko Gasana Valence, Beninka Bertin badahamwa n’ibyaha bakurikiranyweho.
Mutuyemariya Christine yahanishijwe igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni 30 Frw, Niyitanga Salton ahanishwa igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni 6,6Frw, naho Twizeyimana Emmanuel ahanishwa igifungo cy’imyaka ibiri n’ihazabu ya miliyoni 6 Frw.
Urukiko rwanategetse ko Mukakamali ahanishwa igifungo cy’imyaka ibiri isubitse mu gihe cy’imyaka ibiri n’ihazabu y’ibihumbi 500 Frw.
Abahamijwe ibyaha bose banategetswe gusubiza ADEPR amafaranga bagiye banyereza mu buryo butandukanye.
0 Comments