Prince kid (Ishimwe Dieudonneeé )yamaze gusezerana na Miss Elsa
kuri Ubu Amakuru Agezweho Mu Mihanda Yose Ya Kigali Nk’uko Bakunze Kubivuga, Ni Uko Ishimwe Dieudonnée Wamamaye Nka Prince Kid Na Miss Elsa Yamaze Gusezerana Mu Mategeko Nk'umugore N'umugabo Nyuma Y'igihe Bakundana.
ibitekerezo Ku Mbuga Nkoranyambaga Byabaye Byinshi Ahanini Byiganjemo Ibyishimo Byinshi, Nyuma Y'uko Amakuru Agiye Haze Avuga Ko Prince Kid Na Miss Elsa Bagiye Kujya Mu Murenge Gusezerana.
uwaduhaye Aya Makuru Yavuze Ko Koko Mu By’ukuri Amakuru Ari Impamo, Ariko Ko Atagira Byinshi Atangaza.
prince Kid Agiye Mu Murenge Wa Rusororo Gusezerana Na Miss Elsa, Ndetse Umuhango Wo Kwiyakira Nyuma Yo Gusezerana Bikaba Biri Bubere Ahitwa Khan Khazan Mu Kiyovu.
kugeza Ubu Nk’uko Bakunze Kubyita Ku Mbuga Nkoranyambaga (ku Mihanda) Ibitekerezo Byabaye Byinshi, Aho Ibitekerezo Byose Byiganjemo Gushima Cyane Prince Kid Kubw'igikorwa Cy'ubugabo Akoze.
mu Masaha Y’umugoroba Yo Kuwa 06 Gashyantare 2023 Ni Bwo Miss Elsa Iradukunda Yasangije Abamukurikira Amafoto Abiri Meza, Yambaye Inkweto Ndende Zijya Gusa N'ibara Rya Kaki Ariko Zirabagirana.
yari Yambaye Kandi Ikanzu Y’umutuku, Afite Agakapu Kajya Kujyana N’inkweto, Isaha Y’umukara, Amaherana Asa N’inkweto, Ariko Ikintu Abantu Bitayeho Cyane Kikaba Ari Impeta Yari Yambaye.
iyi Mpeta Ubona Ko Ikoze Mu Mulinga Wa Zahabu, Yatumye Abakurikira Uyu Mukobwa Ku Mbuga Nkoranyambaga Bamurata Amashimwe, Bavuga Ko Yamaze Kugera Mu Kindi Cyiciro Cy’urukundo.
ibitekerezo Bamwe Bakomeje Gushyira Kuri Ayo Mafoto Byahamyaga Ko Mu Buryo Bw’ibanga Prince Kid Yambitse Impeta Uyu Mukobwa Ufite Ubwiza Budashidikanywaho, Dore Ko Yabaye Nyampinga W'u Rwanda Mu 2017.
miss Elsa Iradukunda Yabaye Igihamya Cy’urukundo Nyarwo Agerageza Uko Ashoboye Kuba Hafi Prince Kid, Byavuzwe Ko Ubwo Yatabwaga Muri Yombi Muri Mata 2022 Biteguraga Kurushinga.
0 Comments