Kicukiro:Soroptimist yizihije isabukuru y′imyaka 30 umuterankunga mukuru bamubatiza "Mukashyaka"

Bafashe ifoto y'urwibutso

 

Kuri uyu wa Gatandatu taliki 11 Ugushyingo 2023 muri Centre Soroptimist San Marco iri mu Karere ka Kicukiro, umurenge wa Nyarugunga Soroptimist bakunda kwita Abasoro yizihije isabukuru y’imyaka 30 bishimira ibyo bagezeho birimo umushinga w’uburezi, ikigo cy’ishuri San Marco no guteza imbere abagore n′abakobwa.

Mukayisenga Marie Gorethe ni umwe muri batanu ba mbere batangiranye n’uyu muryango, asobanura uburyo uyu muryango wavutse aho umwe muri bo yahuriye n’umunya Luxamburu witwa Betina i Burayi ari nawe muterankunga mukuru,mu rwego rw’akazi , akawusobanurirwa akawishimira bakumvikana uburyo bw’imikoranire .

Yagize ati:"uyu muryango ugizwe n’abagore gusa , kuko intego yawo ari uguharanira kuzamura abagore mu nshingano zitandukanye bafite, haba mu bukungu".

Kayitesire Marie Laetitia umuyobozi mukuru wa Club Soroptimist de Kigali umwaka wa 2022-2023 avuga ko bishimira ibyo bagezeho bifatika biteza imbere abagore.

Yagize ati “Uyu munsi rero twizihije isabukuru y’imyaka 30 dutangiye twishimiye ibyo twagezeho kandi ni umwanya wo gutekereza ibindi tugomba kugeraho. Icyo tugezeho gifatika dufite umushinga w’uburezi, dutanga amahugurwa nko kudoda, dufite umushinga uteza imbere umwuga w’ abagore wo kuboha tuzamura agaciro. Muri rusange Club Soroptimist iteza imbere umugore".

Kayitesire yakomeje avugako bimwe mu byo bagezeho biteza imbere umugore birimo kuba barazamuye imibereho y’abagore barenga 100 bamaze imyaka irenga 10 bakorera muri Centre Soroptimist aho abize basohoka bazi kudoda imyenda y’abagore n’abagabo, abakora umwuga wo kuboha ibyo bakoze babona ababigura".

Rwahama Jean Claude perezida wa komite y’ababyeyi barerera muri Ecole San Marco yagize ati: “Nishimanye n’ababyeyi mu kwizihiza imyaka 30 kandi jye n’abandi babyeyi barerera hano dutewe ishema n’iri shuri rya San Marco .Umushinga uhatse indi dufite ni uw’uburezi umaze imyaka 15 kuko habanje kubakwa amashuri y’inshuke muri 2008 ubu aba mbere barangije barimo gusoza za kaminuza. Bafite indi mishinga myinshi yo kwigisha urubyiruko imyuga. Uretse no kwigisha abanyeshuri baturiye hano, iri shuri ritanga imirimo, kuko rifite abakozi benshi barimo abarimu n’abakora indi mirimo icyo rero kikaba kigaragara nk’umusanzu mwiza mu kurwanya ubukene mu gihugu kuko iyo ufite umurimo ugira ubuzima bwiza.”

Umuterankunga mukuru wa Club Soroptimist uturuka mu gihugu cya Lexamburg Betina Sabatini wahawe izina rishya n’abagize Club Soroptimist ya Kigali akitwa MUKASHYAKA, kuri uyu munsi w’isabukuru nawe yagaragaje ibyishimo bye.

Yagize ati “Nshimishijwe cyane n’aba bagore intambwe mbona bamaze gutera atari aha gusa ahubwo n’aho uyu muryango uri hose muri Afrika ibisubizo ugenda utanga haba mu iterambere ry’abagore ndetse no mu burezi bw’abana kuko njye muri kamere yanjye nkunda kubona impinduka mu buryo bujya imbere. Nanishimiye izina bampaye rya MUKASHYAKA, kuko nkunda kuba umugore w’umutima mwiza kandi ufite ingufu zo gukora”

 Soroptimist yashinzwe n’umugabo witwa Stuart Morrow mu mwaka wa 1920, ugera mu Rwanda mu 1992, ukaba ukorera ku isi hose mu bihugu 121 n’u Rwanda rurimo, ufite intego yo guhindura ubuzima bw’abagore n’abakobwa binyuze mu bikorwa bitandukanye byabagirira akamaro.

Bettina Sabatini bise Mukashyaka,Umuterankunga mukuru wa Club Soroptimist Kigali
Bettina Sabatini bise Mukashyaka,Umuterankunga mukuru wa Club Soroptimist Kigali
Mukayisenga Goretti, umwe muri batanu batangiranye n'Abasoro
Mukayisenga Goretti, umwe muri batanu batangiranye n'Abasoro
Yankurije , uhagarariye Abagore bahawe amahugurwa
Yankurije , uhagarariye Abagore bahawe amahugurwa
Rwahama Jean Claude ,Perezida w'ababyeyi ba Ecole San Macro
Rwahama Jean Claude ,Perezida w'ababyeyi ba Ecole San Macro
Kayitesire ,Umuyobozi wa Soroptimist Kigali
Kayitesire ,Umuyobozi wa Soroptimist Kigali
Ibikorwa byakozwe n'abagore n'abakobwa
Ibikorwa byakozwe n'abagore n'abakobwa
0 Comments
Leave a Comment