Papa yahagaritse padili Munyeshyaka muri Kiliziya Gatorika

.

 

wenceslas Munyeshyaka Yari Yarahagaritswe Mu Nshingano Z′ubupadiri Na Diyoseze Ya Evreux Mu 2021

wenceslas Munyeshyaka, Umunyarwanda Uba Mu Bufaransa, Yahagaritswe Na Papa Francis Kuba Umupadiri Muri Kiliziya Gatolika Nk’uko Bikubiye Mu Itangazo Ry’umwepiskopi Wa Diyoseze Ya évreux Mu Majyaruguru Y’ubufaransa.

ibiro Bishinzwe Itumanaho Bya Diyoseze Ya évreux Byabwiye Bbc Gahuzamiryango Ko Byemeza Ibaruwa Yahererekanyijwe Ku Mbuga Nkoranyambaga Ivuga Ukwirukanwa Kwa Munyeshyaka, Ibi Biro Ntibyashimye Kugira Ikindi Bisubiza.

iyo Baruwa Yo Kuwa Kabiri Yasinywe Na Musenyeri Christian Nourrichard Ivuga Ko Icyo Cyemezo Cya Papa Kuri Munyeshyaka - Waherewe Ubusaseridoti Muri Arkidiyoseze Ya Kigali, “kitajuririrwa”.

munyeshyaka Nawe Ntacyo Aratangaza Ku Cyemezo Cyatangajwe Na Diyoseze Ya évreux.

kuki Papa Yahagaritse Munyeshyaka?

ibaruwa Ya Mgr Nourrichard Ntivuga Impamvu Munyeshyaka Yambuwe Inshingano Z’ubupadiri Kandi “atagomba Kugira Ahandi Aho Ari Ho Hose” Azikorera. Ivuga Ko Ibi Biri Mu Iteka (décret) Rya Papa Ryo Muri Werurwe (3) Uyu Mwaka.gusa Mu Ukuboza (12) 2021 Munyeshyaka Yahagaritswe Muri Izi Nshingano Muri Paruwasi Ya Saint-martin De La Risle Y’i Brionne Ku Cyemezo Cya Musenyeri Wa Diyoseze Ya évreux Nyuma Y′uko Bimenyekanye Ko Yemeye Mu Nzego Z′ubutegetsi Ko Ari Se W′umuhungu Wavutse Muri Nyakanga (7) 2010, Nk’uko Byavuzwe N’ibiro Ntaramakuru Afp.

mu Ukuboza 2021 Papa Francis Yavuze Ku Bwegure Bwa Arkepiskopi Wa Paris, Michel Aupetit, Wari Weguye Kubera Kuvugwaho “umubano Udasanzwe” Yagiranye N′umugore Mbere Y′uko Agirwa Arkepiskopi Wa Paris.

icyo Gihe Papa Yavuze Ko Azaganira N′abasenyeri B′ubufaransa Kuri Raporo Yaherukaga Gutangazwa Ku Myifatire Mibi Yavugwaga Ku Bihaye Imana.

bamwe Bahuza Icyemezo Cya Papa Kuri Munyeshyaka N’icyemezo Yari Yarafatiwe Na Diyoseze Ye Mu Ukuboza 2021.

munyeshyaka Ni Muntu Ki?

uyu Mugabo W’imyaka 64, Nk’uko Bivugwa N’ikinyamakuru Actu Cyo Mu Bufaransa, Iwabo Mu Rwanda Ashinjwa N’ubutegetsi Uruhare Muri Jenoside Yo Mu 1994.yahawe Ubupadiri Mu 1992 Muri Diyoseze Ya Kigali Aho Bamushinja Uruhare Mu Bwicanyi Bwakorewe Abatutsi Bari Bahungiye Kuri Kiliziya Ya Sainte Famille.

nyuma Ya Jenoside Yahungiye Mu Bufaransa Yakirwa Muri Diyoseze Ya Evreux Akomeza Imirimo Y’ubusaseridoti.

afp Ivuga Ko Kuva Yagera Mu Bufaransa Yatangiye Kuregwa Jenoside, Mu Ruhererekane Rw’imanza Rwamaze Imyaka Irenga 20, Mu 2019 Munyeshyaka Yagizwe Umwere Kuri Ibyo Byaha N’inkiko Zo Mu Bufaransa.

ubutegetsi Bw’u Rwanda, Hamwe N’imiryango Y’abarokotse Jenoside, Banenze Icyemezo Cy’ubucamanza Bw’ubufaransa.

 

source :bbc

0 Comments
Leave a Comment