Kamonyi:Club Ubumwe n′ubwiyunge baremeye uwacitse ku icumu rya jenocide yakorewe abatutsi

.

 

Taliki 16 Mata 2023 ,Urubyiruko rwibumbiye muri Club y′Ubumwe n′ubwiyunge rwo mu karere ka Kamonyi,Umurenge wa Runda ,Akagari ka Muganza bakoresheje ubushobozi bwabo buri wese uko yifite, basuye umubyeyi wacitse kw’icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 utuye mu murenge wa Runda bakaba bamushyiriye ibyo kurya ndetse n′ibikoresho by′isuku.

Mukashema Grace atuye mu mudugudu wa Rubona, Akagari ka Muganza Umurenge wa Runda, akaba abana n′abana be babiri, yasuwe n’abagize Club Ubumwe n′ubwiyunge. Yashimiye cyane abaje ku mukomeza no kuba bamuzirikanye mubihe nkibi byo kwibuka.

Yagize ati":Ndabashimiye cyane kuba mwanzirikanye mubihe nkibi ,binyereka ko ntari njyenyine kandi umutima mwiza nkuyu muzawuhorane."

Umwe mubagize Club Ubumwe n′ubwiyunge, mu butumwa yatanze yagaragajeko itsinda ryabo rigamije urukundo, aho buri mwaka biyemeza gusura umwe mu batishoboye bacitse kw’icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi no gufatanya hagati y’abagize itsinda haba mu byiza no mu byago.

Umuyobozi wa Club Ubumwe n′ubwiyunge Bwana Nteziryayo Jean de Dieu akaba ari n′umukozi ku bitaro by′akarere ka Kamonyi yatangarije Ijarinews.com ko iyi gahunda basanzwe bayikora ko no muri 2022 bari bahaye inka umurinzi w′igihango wo mu Kagali ka Kagina.

Ati": Gahunda yo gusura no kuremera abarokotse jenocide yakorewe abatutsi  tuyikora buri mwaka kandi tukanatanga ubutumwa bugamije Ubumwe n′ubwiyunge mubice bitandukanye ."

Akaba yasoje ashimira bagenzi be ndetse  n′ubuyobozi bw′akarere ka Kamonyi budahwema kubaba hafi.

2022 ubwo baremeraga Umurinzi w'Igihango inka muri Kagina
2022 ubwo baremeraga Umurinzi w'Igihango inka muri Kagina
.
.
Umuyobozi wa Club Ubumwe n'Ubwiyunge ari kumwe na Grace
Umuyobozi wa Club Ubumwe n'Ubwiyunge ari kumwe na Grace
Ibyahawe umuryango wa Grace
Ibyahawe umuryango wa Grace
0 Comments
Leave a Comment