Gasabo:Agakiriro kahiye karakongoka

.

mu Ijoro Ryo Ku Italiki 12 Gashyantare 2023 ,mu Karere Ka Gasabo Mu Mujyi Wa Kigali  Ahazwi Nko Ku Gisozi Mu Gakiriro Karaye Gafashwe N’inkongi Y'umuriro Mu Gice Kibikwamo Imbaho Zirashya Zirakongoka.

polisi Ishinzwe Kuzimya Inkongi Yahageze Izimya Ibyari Bitarashya.

kubera Ko Hari Mu Ijoro Ahagana Saa Sita, Byagoranye Kumenya Icyateye Iriya Nkongi Ndetse N’ibyahiye Byose Ntibirabarurirwa Agaciro.

kubera Ko Atari Ubwa Mbere Agakiriro Ka Gisozi Gashya Kandi Hakavugwa Ko Impamvu Ikomeye Ibitera Ari Intsinga Zishaje, Kuri Iyi Nshuro Nabwo Uwakeka Ko Ari Zo Zabiteye Ntiyaba Agiye Kure Y'ukuri.

icyakora Iperereza Kucyabiteye Ryatangiye.

taliki 17, Kanama, 2021 Karahiye, Taliki 29, Kamena 2019 Nabwo Karashya( Hibasiwe Ahitwa Aparwa) Ahabikwa Imbaho N’ibindi Bikoresho By’ububaji.

 

 

 

 

0 Comments
Leave a Comment