Intare Arena hasorejwe irushanwa rya Robo
tariki Ya 04 Werurwe 2023 Intare Arena Iherereye Mu Karere Ka Gasabo ,muri Rusororo Hasojwe Amarushanwa Yo Gukoresha Robo Yaramaze Amezi Ane .akaba Yarafite Insanganya Matsiko "super Powered".hakaba Hari Ikigo Cyerekanye Robo Ishobora Gutwara Lisensi Kuri Sitasiyo,robo Zishobora Gukwirakwiza Amashanyarazi N'ibindi...
ayo Marushanwa Yitabiriwe N'abanyeshuri Biga Mu Mashuri Abanza N'ayisumbuye Agera Kuri 350 Baturutse Mubigo Bitandukanye Byo Mu Rwanda Bigera Kuri 35.abanyeshuri Bitabiriye Irushanwa Rya Robo Bari Hagati Y'imyaka 12 Na 16.
ni Irushanwa Ryateguwe N'ibigo Bitandukanye, Aribyo: Reb,minisiteri Y'ikoranabuhanga Na Inovasiyo,coderina Education And Technology For Stem Inspires,unesco,first,lego Education,lego Foundation Na Giz -rwanda. rikaba Ryasojwe N'umuyobozi Mukuru Wa Reb Bwana Mbarushimana Nelson.
ni Umuhango Witabiriwe N'abayobozi Batandukanye Harimo Minisitiri W'ikoranabuhanga Na Inovasiyo Madamu Ingabire Paula ,n'umunyamabanga Wa Leta Ushinzwe Amashuri Abanza N'ayisumbuye Bwana Twagirayezu Gaspard ,umunyamabanga Wa Leta Ushinzwe Amashuri Abanza N'ayisumbuye.
twagirayezu Gaspard Yavuze Ko Iyi Gahunda Ya Robo Ko Bashaka Kuyigeza Mu Mashuri Yose Ari Mu Rwanda Kandi Anavugako Umukino Wa Robo Ufasha Abana Gutekereza Cyane ,bagakunda Siyanse .
yagize Ati:"ibikoresho Byo Gukoresha Robo Turashaka Kubigeza Mu Mashuri Yose Mu Rwanda,ariko Umwaka Utaha Wa 2024 Hamwe Na Hamwe Hazaba Hageze Ibikoresho Byose Kandi Abanyeshuri Bo Mu Mashuri Abanza Bazajya Babyiga Mu Isomo Ryitwa Ubumenyi N'ikoranabuhanga Riciriritse(set),naho Mu Mashuri Yisumbuye Bazajya Babyiga Muri Ict."
minisitiri W'ikoranabuhanga Na Inovasiyo Madamu Paula Ingabire Yashimiye Ibigo Byitabiriye Irushanwa Rya Robo Ko Bizabafasha No Mubuzima Busanzwe Ndetse Ko Bazavamo Abanyabwenge Mu Ikoranabuhanga ,no Guhanga Udushya,yasoje Ashishikarizq Abanyeshuri Bose Kwiga Gukoresha Robo.
yagize Ati:"birashimishije Kubona Abana Bato Bazi Gukoresha Ikoranabuhanga Kandi Nkaba Mbashishikariza Ku Bikunda No Kuzabikomeza."
muri Iri Rushanwa Rya Robo Ikigo, Cyabaye Icyambere Ni Maranyundo Girls School Riherereye Mu Karere Ka Bugesera Ryegukanye Igikombe Cyo Gukora Imishinga Ibyara Ingufu Zitonona Ibidukikije.iya Kabiri Ni Dove International Montessor,iya Gatatu Ni College Christ Roi.
ishuri Rifite Abanyeshuri Babaye Abambere Rizahagararira U Rwanda Muri Marroco Muri Gicurasi 2023.
0 Comments