Ruhango:Inzuki zishe umwana w′imyaka 4
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Mwendo mu Karere ka Ruhango, bavuga ko hari umwana w’Imyaka 4 y’amavuko inzuki zariye akahasiga ubuzima.
Aba baturage bavuze ko urupfu ry’uyu mwana witwa Iradukunda Berwa Fillette rwabereye mu Mudugudu wa Nyqmugari, Akagari ka Gafunzo mu Murenge wa Mwendo ahagana saa sita za ku manywa.
Bavuze ko izo nzuki zariye uyu mwana ari iz’umuturage witwa Munyanziza Théoneste yororeraga mu mizinga muri ako gace.
Bavuze ko Iradukunda yabanje kujyanwa kwa Muganga izo nzuki zikomara kumurya hageze ahita yitaba Imana kubera ko yari yazahaye.
Izo nzuki kandi zariye abandi bana 9 harimo abafite imyaka y’amavuko 3 kugera kuri 17 bamwe bakaba bajyanywe kwa Muganga.
Ntacyo Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwigeze butangaza, kuko ubwo twateguraga iyi Nkuru, twagerageje guhamagara Umuyobozi w’Akarere ntiyitaba.
Iradukunda Berwa ni mwene Iradukunda Pacifique na Mutuyimana Adelphine.
Abo baturage bavuga ko izo nzuki zishe uwo mwana, zikarya na bagenzi be ziri kunzira ijya ku kigega cy’amazi bavomaho bikavugwa hari bamwe muri abo zariye bajyanywe mu Kigo Nderabuzima cya Muyunzwe abandi bajyanwa mu Kigo Nderabuzima cya Mwendo
0 Comments