Afurika:Havumbuwe umugezi w′umukara
Umugezi uherereye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, uherutse kwitwa ′Uruzi rwijimye′ cyangwa se ′rw′umukara′ ku Isi.
Mu bifatwa nk′ubushakashatsi bwa mbere bukozwe ku mugezi wo muri Afurika, Abahanga banzuye ko amazi y′ibara ryijimye aterwa n′ibinyabuzima byinshi biva mu mashyamba ayakikije.
Abahanga mu bya siyansi basanze kuba amazi agira ibara ry′umukara, biterwa n′ibintu bikungahaye kuri Karubone (Carbon) biva mu bimera bibora ndetse n′indi myanda yose ikururwa n′amazi y′imvura n′umwuzure.
Dr Travis Drake, Umwanditsi mukuru w′ubushakashatsi buherutse gutangazwa, yavuze ko Ruki yahindutse umukara bitewe nuko harimo uruvangitirane rw′imyanda ikururwa n′umwuzure ndetse hakaba harimo n′ibimera byinshi bibora, ibi byose bikaba bikungahaye kuri Carbon ndetse bikanagira uruhare mu ikorwa ryayo hanyuma byose bikaza gutera amazi kuba umukara" .
Dr. Drake akomeza agira ati: "Ibinyabuzima biva muri ibi bimera bikurura urumuri, bityo uko rukomeza kwiyongera hejuru, amazi nayo azagenda aba umukara." Ati: “Ayo mazi aba agaragara nk′aho ari icyayi cyatekeshejwe imifuka myinshi y′icyayi".
Hifashishijwe uburyo bwo gupima, itsinda ry’abahanga ETH Zurich, bo mu Busuwisi, basanze umugezi wa Ruki wijimye inshuro 1.5 ugereranije na Rio Negro wo muri Amazone. Iyi Ruki kandi itanga gatanu bya Carbon yose igaragara mu gihugu cya Congo.
Umwe mu banditsi b′ubwo bushakashatsi, Matti Barthel yavuze ko amazi ya Ruki akubye Negro inshuro 1.5 mu kugira Carbon bityo ko no mu kugira amazi y′umukara awukubye kure.
Uyu mugezi wa Ruki iyo ugerageje kurebamo, ntabwo ushobora kubonamo isura yawe nk′uko bisanzwe ku yandi mazi asanzwe. Impamvu ibitera nta yindi, ni uko ari umukara cyane.
Uyu mugezi uherereye mu gihugu cya Congo ho muri Afurika wahise uca agahigo kari gasanganywe n′umugezi witwa Rio Negro, ko kugira amazi y′umukara cyane ku Isi.
Uyu mugezi wa Rio Negro, unyura mu majyaruguru y′Uburengerazuba bwa Brazil mu ishyamba rya Amazone, ukaba ariwo mugezi wari ufite agahigo ko kugira amazi y′umukara kurusha andi ku Isi nk′uko bitangazwa na Odditycentral.
0 Comments