Bisi zikoresha amashanyarazi zageze mu Rwanda

Bisi zikoresha amashanyarazi zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zamaze kugera mu Rwanda nk’uko ikigo BasiGo cyabitangaje.

BasiGo ni ikigo kimenyerewe mu gutwara abagenzi hifashishijwe bisi zikoresha amashanyarazi. Izi bisi zikoresha amashanyarazi zizatwara abagenzi mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali.

BasiGo ibinyujije kuri X, yagize iti “Dushimishijwe cyane n’isabukuru y’imyaka 10 ya FONERWA, tumurika bisi zizifashishwa mu gutwara abantu mu buryo bwa rusange zikoresha umuriro w’amashanyarazi 100%. Tunejejwe no kwifatanya namwe mu kubaka iterambere rirambye mu Rwanda hose.”

Ku wa 20 Ugushyingo 2023 BasiGo Rwanda yatangaje ko bamaze guhugura icyiciro cya mbere cy’abashoferi bazatwara izi bisi, bigishwa uburyo buryo bwiza bwo gutwara izi bisi.

Muri Nyakanga uyu mwaka ni bwo BasiGo ifite icyicaro muri Kenya yinjiye ku isoko ry’u Rwanda, ndetse bitangazwa ko imodoka zayo za mbere zizakoreshwa mu gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali, guhera mu Ukwakira 2023.

Ubusanzwe iki kigo giha ibindi bigo bitwara abagenzi bisi zikoresha amashanyarazi, hanyuma zikazajya zikodeshwa mu buryo bwishyurwa ku bilometero imodoka yagenze, buzwi nka Pay-As-You-Drive.

Ni gahunda yagezweho nyuma y’uko iki kigo cyagejeje bwa mbere bisi zikoresha amashanyarazi muri Kenya, gifunguye ishami mu Rwanda ndetse kinagirana amasezerano na AC Mobility, ifasha abagenzi kwishyura ingendo hakoreshejwe ikoranabuhanga rya Tap&Go.

BasiGo igaragaza ko nyuma yo kugerageza imodoka z’amashanyarazi mu mihanda ya Kigali, izakurikizaho guha ibigo bitwara abantu ku buryo bwa rusange izo modoka bikazikoresha mu mirimo yabyo ya buri munsi.

Iki kigo kigaragaza ko ku ikubitiro iyo gahunda izatangirana na sosiyete zitwara abagenzi zirimo Kigali Bus Service, Royal Express ndetse na Volcano, kigahamya ko kizafasha ibyo bigo kubona za sitasiyo izo modoka zizajya zishyirirwamo umuriro no gukora izo bisi mu gihe zangiritse.

BasiGo yatangaje kandi ko ku bufatanye na leta y’u Rwanda ndetse na USAID, iki kigo giteganya ko mu 2025 kizaba cyagejeje bisi z’amashanyarazi 200 mu Rwanda, bikazajyana no gufasha abashoramari kwiga uburyo bashora imari muri ibi bikorwa.

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

0 Comments
Leave a Comment