Kamonyi:Abasore babiri bafatanywe amafaranga bari bibye umuturage

Abasore babiri bo mu Karere ka Kamonyi, Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego yabafatanye igikapu kirimo inoti bibye umuturage.

Abo basore uko ari babiri, bafatiwe mu Mudugudu wa Rugobagoba, Akagari ka Kigembe mu Murenge wa Gacurabwenge ku wa 17 Nzeri.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye yavuze ko bariya basore bafatanwe ibihumbi 380 y’u Rwanda.

Yavuze ko uwibwe yatanze amakuru ko ubwo yari avuye kuri Banki agiye guhemba abakozi aho yubakaga inzu mu Kagari ka Kigembe aribwo yibwe icyo gikapu cyarimo amafaranga.

SP Habiyaremye ati “ Nyuma yo kwakira ayo makuru twakoze igikorwa cyo kubashakisha, mu gitondo cyo ku Cyumweru, muri ako kagari, kuri kaburimbo haza gufatirwa mu cyuho abasore babiri bari bagiye gutega imodoka bafite cya gikapu.”

Yakomeje agira ati“Hahise hakurikiraho kubasaka, barebye muri icyo gikapu basangamo amafaranga y’u Rwanda angana n’ibihumbi 380 uko bari bayibye, batabwa muri yombi.”  

Bakimara gufatwa biyemereye ko ari bamwe mu bakoreraga uwibwe, kandi ko ari bo bibye ayo mafaranga, bakaba bari batashye iwabo mu murenge wa Mugina.

SP Habiyaremye yashimiye uwibwe wihutiye gutanga amakuru, anaboneraho kuburira abakomeje kugira ingeso mbi y’ubujura ko batazihanganirwa, bazakomeza gufatwa ku bufatanye n’abaturage bagashyikirizwa ubutabera

 Bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Gacurabwenge kugira ngo hakomeze iperereza, naho amafaranga bafatanywe asubizwa nyirayo.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka 2, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni 2, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi 6 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira; cyangwa kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

 

0 Comments
Leave a Comment