Gicumbi:Paul Kagame yashimangiyeko amajyambere abaturage bifuza bayakozaho imitwe y′intoki
Kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Nyakanga 2024, Nibwo Umukandida wa FPR Inkotanyi n’Imitwe ya Politiki Umunani imushyigikiye ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, yijeje abaturage b’i Gicumbi n’Abanyarwanda muri rusange ko iterambere bifuza benda kurigeraho ariko bagomba kurigiramo uruhare.
Ni ubutumwa yahaye abaturage ibihumbi bari bahuriye muri Stade ya Gicumbi, aho yakomereje ibikorwa byo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere, binyuze mu matora azaba tariki 15 Nyakanga 2024.
Kandida-Perezida Kagame yasobanuriye abaturage ko amatora asobanuye gukomeza urugendo rwo kubaka u Rwanda rumaze imyaka 30, bigashingira ku gukomeza umutekano w’iki gihugu.
Yavuze ko yishimye cyane kubona uyu mwanya wo kuza kubonana n’abatuye i Gicumbi n’utundi turere bitegura amatora yo kuwa 15 Nyakanga 2024.
Ati “Uko muzatora ndabyizeye. Ayo matora icyo avuze ni ugukomeza urugendo dusanzwemo tumazemo imyaka 30 yo kongera gusana igihugu cyacu.”
Yakomeje agira ati “Kwiyubaka rero bihera ku mutekano. Tukirinda, tukarinda ibyo twubaka, tukarinda abacu, birumvikana rero ikiba gisigaye ni amajyambere. Na yo ashingira ku bitekerezo bizima bijyanye n’imiyoborere mizima itagira umuntu n’umwe isiga inyuma.”
Yavuze ko muri politiki ya FPR n’imitwe yindi bafatanyije, ntawe basiga inyuma kandi bahamagarira buri wese kwitabira ibikorwa bimuteza imbere kandi biteza imbere igihugu.
Ati “Ubukene, ubujiji,indwara, ibyo byajyanye na bariya, abari barangije igihugu na mbere hose imyaka myinshi bajyanye na byo. Twe turi bashya ndababona abenshi muri bato, ibyo dukwiye kwikorera, gukorera igihugu cyacu bitandukanye na biriya kandi ni ibyo navugaga bihera kuri buri wese.”
Kandida-Perezida Kagame yashimangiye ko amajyambere Abanyarwanda bifuza bayakozaho imitwe y’intoki, biturutse ku mikorere, imbaraga, ubwenge n’ubumenyi bafite by’umwihariko abakiri bato.
0 Comments