Rutsiro :Batatu bafashwe bacukura amabuye y′agaciro muburyo butemewe

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Ukuboza 2023, ahagana saa 12h00′ z’amanywa, abasore batatu bafashwe bacukura amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Beryl, mu mirima y’abaturage yo mu mudugudu wa Nyarubuye, akagari ka Bunyoni mu murenge wa Kivumu, mu karere ka Rutsiro.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko ibikorwa nk’ibi bitemewe, asaba ababigerageza kubyirinda batarabifatirwamo.

Yagize ati: “Abaturage nibo batanze amakuru ko hari abantu bigabiza imirima yabo, bakayicukura bashakamo amabuye y’agaciro ari nako bangiza imyaka yabo. Ntabwo umuntu abyuka mu gitondo ngo ajye gucukura amabuye y’agaciro uko yishakiye, hari inzira iteganywa n’amategeko agomba kubahiriza, turaburira abishora muri bene ibi bikorwa by’ubucukuzi, tubamenyesha ko uzabifatirwamo wese azashyikirizwa ubutabera.”

Yagaragaje ko bene ubwo bucukuzi, ari bwo bukunze guteza ibyago byinshi ababukora bitewe n’uko nta bikoresho byabugenewe baba bafite, birimo kuba bagwirwa n’amasimu bagakomereka, abandi bakabura ubuzima.

SP Karekezi yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye bafatwa, abashishikariza gukomeza kujya batungira agatoki inzego z’ubuyobozi; abakomeje kwica amatwi bakishora mu birombe, mu mirima y’abaturage ndetse no mu migezi bashakishamo amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko kugira ngo bafatwe bashyikirizwe ubutabera.

Icyo amategeko ateganya ku cyaha bakurikiranyweho

Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri Ingingo ya 54 ivuga ko Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya,ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

 

 

 

 

0 Comments
Leave a Comment