Urubyiruko rwagiriwe inama yo kutishora mu biyobyabwenge kuko byangiza ubuzima

Ibiyobyabwenge byangiza ubuzima, bigatera ubumuga bwo mu mutwe, ubikoresha agasaza imburagihe, akananirwa kwikorera no kwiteza imbere »

Aya magambo yagarutsweho mu butumwa bunyuranye bwatanzwe kuri uyu wa mbere 13 Gicurasi 2024 muri IPRC Kicukiro , ubwo hatangizwaga ku mugaragaro ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge mu Rwanda buzasozwa taliki 31Gicurasi 2024.

Bamwe mu rubyiruko rwari rwitabiriye ubwo bukangurambaga bwari bwarabaswe n′ibiyobyabwenge bwatanze ubuhamya.

Uwase Sandrine wari warabaswe n′ibiyobyabwenge yagize ati: “Nanyweye urumogi nyuma yo gupfusha Papa ,Mama nawe kubyihanganira byaramunaniye aranta,nanjye kwakira ko nsigaye njyenyine byarananiye ntagisinzira , inshuti zangiriye inama yo gukoresha ibiyobyabwenge nk’inzira yo gukemera ibyo bibazo, siko byagenze ahubwo narushijeho kwiheba, mva mu ishuri, rubanda bantakariza icyizere".Rero nagira inama abumva ko kubyishoramo bigabanya ibibazo baribeshya kuko bihita biruta ibyo wari usanganywe, aho nabirekeye ubu ndakora nasubiye kwiga, ubuzima bumeze neza.

 Shema Steeve  akaba ari umusore utuye mu Murenge wa Kinyinya, yavuze ko we yakoresheje ibiyobyabwenge mu 2018 aza kubireka mu 2020.

Yatangiye kubikoresha ubwo yajyaga kwiga muri Kaminuza muri Uganda akahahurira n’ikigare cyanatumye abyishoramo, yavuze ko yakoreshaga Mugo na kokayine

Ati “Nagiye kwiga muri Uganda mpura n’inshuti zinyereka ibintu bishya biza kumviramo ububata. Icyatumye mbireka ni ukubabazwa n’ubuzima nari mbayemo, nari narahombye ibintu byinshi nkabona ntafite icyerekezo, ntari kugira aho mva naho ngera mpitamo kubireka.”

Yasoje agira inama rubyiruko kwirinda ibigare bibi kuko bishobora kubashora mungeso mbi harimo no kunywa ibiyobyabwenge .Shema yashinze ikigo kirwanya ibiyobyabwenge ndetse kikanafasha abo byabase .

Umuyobozi wungirije muri komite ishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge ukora muri minisiteri y′Ubutabera Valence Buhura yemeza ko utanga ibiyobyabwenge ntaho ataniye n′uwica kuko uwangiza ubwonko ntacyo aba asigaje.

Agira ati:"Ndasaba urubyiruko kubireka kuko bikurura urupfu cyangwa igifungo cya burundu,ikibazo cy′ibiyobyabwenge mu rubyiruko kirakomeye kuruta uko tubitekereza,gusa dukomeje kwigisha dusaba buri wese yaba ubinywa,ubicuruza kubireka kuko nta keza karimo."

Umukozi muri RBC mu ishami rishinzwe ubuzima bwo mu mutwe no kwita ku bafite ibibazo by’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, Darius Gishoma, avuga ko abakoresha ibiyobyabwenge bagamije gukemura ibibazo baba bafite atari wo muti kuko aho kugabanyuka byiyongera, abakangurira kubireka kuko byangiza ubuzima n’icyerekezo cy’ubuzima bwabo.Yagize ati: “Hari ababikoresha kubera ibibazo, agahinda gakabije n’ibindi ariko siwo muti kuko aho kugira ngo bigabanuke biriyongera. Ubutumwa bwa mbere tubaha ni ukubireka kuko byangiza umubiri bikawugira imbata, birinde ibigare no kwigana abandi kuko biri mu bibashora mu biyobyabwenge bibangiriza ubuzima n’icyerecyezo cyabo”.

Mu bigo Ngororamuco habarurwamo abagera ku 6,460 bagororerwamo kubera ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, mu gihe ibyaha bijyanye nabyo biri mu nkiko bigera ku 4000, buri mwaka abagera ku 5000 bagana inzego z’ubuzima bagahabwa ubuvuzi ku ndwara batewe no gukoresha ibiyobyabwenge.

Darius Gishoma
Darius Gishoma
Buhura Valence umukozi wa Minisiteri y'ubutabera
Buhura Valence umukozi wa Minisiteri y'ubutabera
0 Comments
Leave a Comment