Umuhinzi w′urutoki avuga ko amaze kugera kuri byinshi abikesha ubuhinzi bwa kijyambere bw′urutoki

Umuhinzi w’ikitegererezo wo mu karere ka Kamonyi mu Murenge wa Runda ,Akagali ka Kabagesera avuga ko amaze kugera kuri byinshi abikesha ubuhinzi bwa kijyambere bw’urutoki.

Gasana  Jean arubatse afite umugore n’abana 7 utuye mu kagari ka Ruhingo mu murenge wa Gihango amaze imyaka 5 ahinga kijyambere urutoki rwo mu bwoko FIA Injagi ndetse n’ibivamo imineke n’umutobe ariko ngo bimaze kumuteza imbere.

Uyu mugabo w’imyaka 45 ngo nyuma yo guhugurwa uko bahinga kijyambere n’ikigo cy’igihugu cy’ubuhinzi RAB mu mwaka wa 2010 ,ngo yahise aza atangira gukurikiza inama yagiriwe nyuma y’umwaka abona bitangiye kumuha umusaruro none ubu ngo ageze kuri byinshi.

Aganira n′Ijarinews yagize ati” Guhinga urutoki kijyambere nkoresha ifumbire mva ruganda n’iy’imborera byatumye njye n’umuryango wanjye tugera kuri byinshi nk’ubu iyi nzu nubatse ihagaze Miliyoni 20,abana bariga naguze amasambu hirya no hino muri make nateye imbere ugereranyije na mbere ntarahinga uru rutoki”.

Gasana  uretse kuba ahinga urutoki rwa kijambere ruhinze kuri Hegitari imwe, ubu yamaze no kwagura ubuhinzi bwe aho akodesha hegitari 10 mu Murenge wa Musambira ku va mu mwaka wa 2014 ku kwezi akaba yishyura ibihumbi 800 by’ikode.

Ubu ngo yamaze kubaka inzu ya Miliyoni 20 ,yaguze amasambu afite agaciro ka Miliyoni 15 ndetse n’amashyamba afite agaciro ka Miliyoni 10.

Nk’uko abitangaza ngo buri cyumweru abasha gusarura akajyana ibitoki ku masoko  aho ngo inshuro imwe abasha kubona amafaranga asaga Miliyoni.

Imbogamizi afite kugeza ubu ngo ni uko ahendwa kugira ngo ageze umusaruro we ku isoko ariko ngo mu mpera z’uyu mwaka azigurira imodoka izajya ibimufashamo.

Muri rusange umusaruro avana mu buhinzi bw’urutoki buri kwezi avanyemo amafaranga y’ikode n’ayo ahemba abakozi ngo abarirwa hagati ya Miliyoni 5 na 7.

Uyu muhinzi agira abahinzi inama yo kujya bita ku buhinzi bwa Kijyambere kuko ngo iyo ubikoze ubyitayeho biguha umusaruro uruta uwo wabona utabyitayeho ngo ukore ubuhinzi bwa kijyambere.

0 Comments
Leave a Comment