Rulindo:Polisi yafatanye abantu amabalo7 y′imyenda ya caguwa

.

Ku wa Kabiri tariki ya 21 Werurwe, Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Rulindo, yafatanye abantu batatu amabalo 7 y’imyenda ya caguwa yinjijwe mu gihugu mu buryo bwa magendu.

 

Abafashwe ni umugore w’imyaka 53 y’amavuko ari we nyiri caguwa, uwari utwaye imodoka w’imyaka 42 na mugenzi wabo w’imyaka 41 wabafashaga kuyipakira, bafatiwe mu mudugudu wa Nyarubuye, akagari ka Kajevuba mu murenge wa Ntarabana.

 

Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko bafashwe mu rucyerera ahagana ku isaha ya saa Kumi biturutse ku makuru yagiye atangwa n’abaturage.

 

Yagize ati:”Twahawe amakuru ko hari imodoka ikora akazi ko gutwara imizigo ifite nimero RAB 010 H yavaga mu Karere ka Gicumbi yerekeza mu Mujyi wa Kigali kandi ko yakoresheje umuhanda w’igitaka Nyakambu-Kigali ihetse magendu y’imyenda ya caguwa. Abapolisi bateguye igikorwa cyo kuyifata, bashyira bariyeri mu Kagari ka Kajevuba, ihageze ifatanwa magendu amabalo 7 y’imyenda ya caguwa.”

 

Yakomeje avuga ko bakimara gufatwa bavuze ko imyenda bayikura mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda, kandi ko basanzwe bakorera ubucuruzi bwabo mu Mujyi wa Kigali mu murenge wa Jabana.

 

SP Ndayisenga yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye bafatwa, akangurira abantu gucika ku bucuruzi bwa magendu n’ibicuruzwa bitemewe, bakirinda hakiri kare kuko ubifatiwemo bimugiraho ingaruka mbi, zirimo guhomba igishoro no gufatwa agafungwa ntagere ku iterambere yifuzaga.

 

Abafashwe bose n’ibyo bafatanywe bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Ntarabana kugira ngo hakomeze iperereza.

 

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda, ingingo yaryo ya 199 ivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

 

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara, ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$5000).

 

Ingingo ya 87 y’Itegeko No. 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo  bw’isoresha, iteganya ko; umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.

 

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).

 

 

0 Comments
Leave a Comment