Ubwo Djabel yacaga Kenya yerekeza muri APR ubu bamucishije iya ruhurura yerekeza iwe

 Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Nyakanga 2023; ikipe ya APR FC yasezereye abakinnyi 10 bayikinagamo barimo na Kapiteni wayo Manishimwe Djabel, abandi 2 baratizwa.

Ibi ni bimwe mu bikubiye mu myanzuro y′inama yahuje ubuyobozi bw′iyi kipe y′ingabo z′u Rwanda n′abakinnyi bayo; aho APR FC yari imaze iminsi ivugwa ku isoko ryo kugura abakinnyi b′abanyamahanga; ni nyuma yo kureka gahunda yari yihaye gukinisha abanyarwanda gusa.

Mu bakinnyi basezerewe barimo Manishimwe Djabel wari usanzwe ari Kapiteni w′iyi kipe, Itangishaka Blaise, Mugisha Bonheur, Rwabuhihi Placide, Ishimwe Fiston, Ndikumana Fabio, Nsanzimfura Keddy, Ndayishimiye Dieudonne, Uwiduhaye Aboubakar na Nsengimana Irishad; mu gihe abatijwe ari Mugunga Yves na Ishimwe Anicet.

 

0 Comments
Leave a Comment