Musanze:Ababyeyi barakekwaho kwica umwana wabo

mu Kagari Ka Rungu, Mu Murenge Wa Gataraga, Mu Karere Ka Musanze, Haravugwa Urupfu Rw’umwana W’umukobwa W’imyaka Umunani, Bikekwa Ko Yishwe N’ababyeyi Be, Bakaba Bafunzwe Mu Gihe Hagikorwa Iperereza.

abaturage Baganiriye Na Kigalitoday, Bavuga Ko Ku Wa Gatanu Tariki 19 Mutarama 2024, Abo Babyeyi Basanze Umwana Wabo Ku Ishuri Bamushinja Ko Yabibye Amafaranga Ibihumbi 10.

bakomeza Bavuga Ko Ubwo Umwana Yari Mu Ishuri Yiga, Yabonye Ababyeyi Be Bageze Ku Ishuri Ariruka, Nibwo Ise Yamwirutseho Amufashe Amujyana Mu Rugo.

amakuru Avuga Ko Mu Gitondo Cyo Ku Wa Gatandatu Tariki 20 Mutarama 2024, Ari Bwo Abo Babyeyi, Umugabo W’imyaka 28 N’umugore W’imyaka 27, Babyutse Bavuza Induru, Bavuga Ko Babyutse Bagasanga Umwana Wabo Yapfuye Kandi Ko Batazi Icyamwishe.

umuvugizi Wa Polisi Mu Ntara Y’amajyaruguru, Sp Jean Bosco Mwiseneza, Yavuze Ko Abo Babyeyi Bombi Byafashwe Bafungiye Kuri Polisi Sitasiyo Ya Busogo, Aho Barimo Kubazwa Ku Rupfu Rw’uwo Mwana.

yagize Ati Ati “uwo Mwana Yarapfuye Koko, Ababyeyi Batabaje Bavuga Ko Umwana Wabo Yitabye Imana, Riko Bikaba Bikekwa Ko Bashobora Kuba Baramukubise Bikavamo Urupfu, Iperereza Riracyakorwa. Abo Babyeyi Barimo Gukurikiranwaho Urwo Rupfu Rw’umwana, Aho Bombi Bafungiye Kuri Sitation Ya Polisi Ya Busogo.”

icyo Amategeko Ateganya Ku Cyaha Bakurikiranyweho

icyaha Cy’ubwicanyi Bakurikiranyweho Nikiramuka Kibahamye Bazahanishwa Igihano Cy’igifungo Cya Burundu Hashingiwe Ku Ngingo Ya 107 Y’itegeko No 68/2018 Ryo Ku Wa 30/08/2018 Riteganya Ibyaha N’ibihano Muri Rusange.

 

 

0 Comments
Leave a Comment