Minisitiri w′Ibikorwa remezo yatangaje ko gusana ibyangirijwe n′ibiza bizatwara asaga miliyari 110frs

.

 

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) yatangaje ko gusana ibikorwa remezo, byangijwe n’ibiza biheruka kwibasira bikomeye ibice byo mu Ntara y’Iburengerazuba n’Amajyaruguru, bizatwara arenga Miliyari 110Frw.

Minisitiri Nsabimana yavuze ko gusana ibikorwa remezo bizatwara arenga Miliyari 110

Ni ibyatangajwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 06 Gicurasi 2023, mu kiganiro inzego z’ubuyobozi zitandukanye zirimo gukurikiranira hafi ibyangijwe n’ibiza, zagiranye n’itangazamakuru hagamijwe gutanga ishusho nyayo ku biza, byabaye mu ijoro rya tariki 02 rishyira iya 03 Gicurasi 2023, bigatwara ubuzima bw’abantu 131, bigasiga abandi barenga ibihumbi 9 badafite aho baba, kubera ko byasenye inzu zirenga ibihumbi 5.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr. Ernest Nsabimana, yavuze ko uretse ubuzima bw’abantu bwahagendeye, ariko ko muri rusange n’ibikorwa remezo, birimo imihanda minini n’imito, amateme mato n’amanini, amashanyarazi ndetse n’amazi byose byahangirikiye, gusa ngo hari n’ibitari bicye bimaze gukorwa, kugira ngo ubuzima bukomeze, ku buryo ibintu birimo kugenda bisubira mu buryo.

Yagize ati “Urebye nk’ibiraro byangiritse mu gihugu hose, biratwara hafi Miliyari 39FrW kugira ngo byose bimere nk’uko tubyifuza, ndetse bishobore no guhangana n’ingaruka zigendanye n’imihindagurikire y’ikirere. Mu mihanda twitwa ‘district roadS’, urebye ibyangiritse bishobora gutwara hafi Miliyari 25, wareba imihanda twita ‘National roads’ ishobora gutwara Miliyari hafi 41.”

Abayobozi basobanuye ibikenewe ngo hasanwe ibyangijwe n’ibiza

Akomeza agira ati “Ukareba ibikorwa by’amashanyarazi bimaze kwangirika, kugira ngo tubisane neza bigere ku rwego twifuza, biratwara hafi Miliyari eshanu, ndetse n’ibikorwa by’amazi bitwara hafi Miliyari imwe. Urebye kugira ngo twongere tugire ibikorwa remezo bimeze neza twifuza, kandi bishobora kongera guhangana n’ibiza, biratwara hafi miliyari 110”.

Iyo Minisiteri ivuga ko n’ubwo ibyo byose byangiritse ariko ari ibintu bishobora kugenda bikorwa gahoro gahoro, ndetse bimwe bikaba byaratangiye gukorwa, kuko hamaze gusanwa imihanda 9 muri 14 yangiritse, naho inganda 6 z’amazi mu 8 zari zarangiritse zose zimaze gusanwa, hamwe n’inganda 5 zimaze gusanwa, kandi zikaba zikora neza, muri 12 z’amashanyarazi zari zarangiritse.

Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA), ivuga ko ishusho rusange y’ibyangijwe n’ibiza igaragaza ko hakenewe amafaranga agera kuri Miliyari 130, kugira ngo ibyangijwe n’ibiza byose bishobore gusanwa, gusa ngo ibikorwa remezo nibyo bizatwara menshi, n’ubwo hakenewe kubara neza hakamenyekane ayo buri rwego rushobora kuzatwara bitewe n’ibyangiritse.

 

 

 

 

 

.
.
.
.
0 Comments
Leave a Comment