Umunyamakuru Nkundineza Jean Paul yitabye urukiko mubujurire bwo gufungwa iminsi 30

Umunyamakuru wigenga Nkundineza Jean Paul, uzwi ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye by’umwihariko urubuga rwa YouTube yahakanye ibyaha aregwa asaba Urukiko gukurikiranwa ari hanze.

Kuri uyu wa Kane tariki 30 Ugushyingo 2023, nibwo Nkundineza yitabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kujurira icyemezo cyo kumufunga iminsi 30 y’agateganyo.

Nkundineza ukurikiranyweho ibyaha birimo gutukana mu ruhame, guhohotera uwatanze amakuru ku byaha, ndetse n’icyo gutangaza amakuru y’ibihuha, yagejejwe mu cyumba cy’Iburanisha ku isaha ya saa 08h32′.

Umunyamategeko wunganira umunyamakuru Jean Paul Nkundineza yatangiye avuga ko umukiliya we nta mpamvu zikomeye zituma akekwaho ibyo byaha, asaba ko yakurikiranwa ari hanze.

Avuga ko icyo Nkundineza Jean Paul yakoze ari amakosa y’umwuga w’itangazamakuru, kandi ko atari ubwa mbere Urwego rw’Itangazamakuru Ryigenzura (RMC) rwatumije Jean Paul bakamuganiriza bakamwereka amakosa ari gukora, ku buryo iki kirego cyari gukemurwa n’urwo rwego, aho kujyanwa mu Rukiko.

Ku cyaha cyo ‘Gukwirakwiza ibihuha, umwunganira yavuze ko atigeze agikora kuko ibyo yatangaje byose yabyumviye mu rubanza, cyangwa akaba yahawe amakuru nk’Umunyamakuru.

Icyaha cyo ”Guhohotera uwatanze amakuru ku cyaha” uyu munyamategeko avuga ko Umukiriya we atacyemera kuko kuvuga ko ari we watangaje amazina yihishe inyuma y’ama-Code yatanzwe mu rubanza rwa Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid, atari byo kuko yagiye ahishurwa n’abantu batandukanye mu bihe bitandukanye.

Yavuze ko bamwe muri abo batangabuhamya bagiye bivamo ku mbuga nkoranyambaga ko hari aho bahuriye n’urwo rubanza n’ahandi ku buryo atari we wakwirengera guhishura amazina yabo.

Naho ku cyaha cyo “Gutukana mu ruhame” Jean Paul avuga ko yavuze amakosa, arangije akurikiza amahame agenga umwuga w’Itangazamakuru arikosora avuguruza amagambo yavuze mbere y’uko ikirego kiregerwa RIB.

Nkundineza Jean Paul asaba gukurikiranwa ari hanze kubera impamvu zitandukanye zirimo kuba ubuzima bwe butifashe neza ndetse no kuba afite umwana muto ukeneye kurerwa.

Ubushinjacyaha bwavuze ko hari impamvu zikomeye zituma Jean Paul Nkundineza akwiye gukurikiranwa afunzwe zirimo kuba ari “Umunyabyaha”, kandi ko ashobora gukomeza gukora ibyaha mu gihe yaba akurikiranywe ari hanze.

Bavuze ko kandi ibyaha byose Jean Paul Nkundineza akurikiranyweho bihanishwa igifungo cy’imyaka irenga ibiri, kandi ko Umushingamategeko yabisobanuye neza mu ngingo ya 36 y’Imanza Nshinjabyaha.

Ubushinjacyaha bwavuze ko hari impamvu zikomeye zituma umunyamakuru Nkundineza Jean Paul akwiye gukurikiranwa afunzwe zirimo kuba ari “Umunyabyaha”, kandi ko ashobora gukomeza gukora ibyaha mu gihe yaba akurikiranywe ari hanze.

Ubushinjacyaha bwavuze ko kandi ibyaha byose Nkundineza Jean Paul akurikiranyweho bihanishwa igifungo cy’imyaka irenga ibiri, kandi ko Umushingamategeko yabisobanuye neza mu ngingo ya 36 y’Imanza Nshinjabyaha.

Iyo ngingo ivugo ko umuntu ashobora gukurikiranwa afunzwe mu gihe hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyo byaha cyangwa ibyaha akurikiranyweho bihanishwa igifungo kiri hejuru y’imyaka ibiri.

Uwunganira Nkundineza Jean Paul yahise amuca mu ijambo asaba inteko iburanisha gutegeka Umushinjacyaha kwisubiraho ku ijambo yavuze ko “Jean Paul ari umunyabyaha” kuko atarahamwa nabyo nkuko amategeko y’u Rwanda abimwemerera.

Umwunganira Nkundineza yasabye Urukiko kutagwa mu mutego w’amagambo y’Ubushinjacyaha.

Ubushinjacyaha bwarengejeho ko Nkundineza atigeze ahakana ko hari impamvu zikomeye zituma akurikiranwaho ibi byaha, busaba Urukiko ko uyu mugabo akomeza gukurikiranwa afungiye muri gereza nkuru ya Nyarugenge iherereye I Mageragere.

Umunyamakuru Nkundineza Jean Paul yahawe umwanya avuga ko ubwo Prince Kid yatabwaga muri yombi, Umucamanza waburanishije uru rubanza yavuze ko umukobwa wafashe amajwi uyu mugabo yayashyikirije Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2016.

Yavuze ko kandi atari ubwa mbere Mutesi Jolly amutangiye ikirego, kuko mu kwezi k’Ugushyingo 2022, yamureze mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ariko icyo kirego kijyanwa muri RMC baramuhagamaza bamwereka amakosa birakemuka.

Nkundineza yakomeje avuga ko Mutesi Jolly nta hantu yigeze aregera urukiko ko atanyuzwe n’icyemezo cya RMC.

Umunyamakuru Nkundineza umaze ukwezi kurenga afungiye i Mageragere avuga ko yemera ko yakoze amakosa nk’umuntu ufite amarangamutima, ariko ko yihutiye guhindura ayo makosa ataratangirwa ikirego muri RIB.

Nkundineza yavuze ko atazongera kuvuga kuri Mutesi Jolly mu buryo yabikozemo akoresheje amarangamutima.

Nkundineza yanavuze ko yatawe muri yombi tariki 14 Ukwakira 2023, mbere y’uko atangirwa ikirego muri RIB tariki 16 Ukwakira 2023, agasanga bishoboka ko uru rwego rushobora kuba rwaramutaye muri yombi rugendeye ku gitutu cy’imbugankoranyambaga.

Umunyamakuru Nkundineza kandi yanenze Ubushinjacyaha avuga ko bwirengagije nkana amategeko n’amahame agenga umwuga w’Itangazamakuru.

Yagize ati”Ni nko gufata amategeko y’umwuga w’Itangazamakuru ukayakubita hasi, ukavuga ko ntacyo amaze kandi amaze imyaka irenga 10 akurikizwa”.

Icyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kur bujurire bwa Nkundineza Jean Paul kizasomwa ku wa Kane tariki 07 Ukuboza 2023, saa munani z’amanywa 14:00’.

 

 

 

 

0 Comments
Leave a Comment