Huye:Ibigo by′amashuri byafashe iyambere mu kwihingira umuceri basigasira ubuziranenge

Mu Ntara y’Amajyepfo,Mu karere ka Huye mu Kigo cya Kabutare TSS bavuze ko biyemeje kwihingira umuceli bimakaza ubuziranenge. 

Babigarutseho mu bukangurambaga bwo kwimakaza ubuziranenge bw’ibiribwa bitekerwa abanyeshuri ku ishuri ku nshuro ya 8 bwateguwe n’Ikigo cy’igihugu Gitsura Ubuziranenge RSB, ku bufatanye na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa.

Ndayizeye Enock( Agoronome)yavuze ko iyo bamaze kuwuhinga, bitwararika mu kuwusarura, no kuwanika, bawanika bakoresheje amashitingi kugira ngo utazahura n’itaka cyangwa se umucanga, noneho igihe abanyeshuri bazaba bagiye kuwurya batazahura n’umwanda uwo ari wo wose.”

Ndayizeye yavuze ko icyo kwitondera ari ukwirinda kwanika umuceri udashyizeho amashitingi, kuwurinda ubukonje ugashyiraho imbaho zituma utabikwa hasi aho ubukonje bwawinjiramo bugateza uruhumbu n’ibindi byangiza ubuziranenge bwawo .

Umuyobozi w’Ikigo cya Kabutare TSS, Damscene Mbarushimana, yavuze ko bahisemo guhinga umuceri kugira ngo babone uwujuje ubuziranenge kandi uhendutse. 

Mbarushimana yakomeje avuga ko bahinze hegitari 5 bakazasaruramo toni 34 z′umuceli udatonoye,bamara kuwuhura bagasaruramo toni 25

Yagize ati: “Iyo turebye aho twahinze hafi hegitari eshanu, turabona ko tuzasaruramo toni 34 z’umuceri udahuye, nitumara kuwuhura hazavamo toni hafi 25, mu guhinga uyu muceri twashoyemo miliyoni 5 n’ibihumbi 350, ayo mafaranga tubona ahubwo tuzayakuba hafi inshuro eshatu.

Umujyanama wa Komite Nyobozi y’Akarere ka Huye, Kagabo Joseph, avuga ko kuba Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Gutsura Ubuziranenge (RSB) bwagenewe abari mu ruhererekane nyongeragaciro rw’ibiribwa bitekerwa abanyeshuri, bizafasha mu buhinzi bw’umuceri.

Kagabo Joseph, Umujyanama wa Komite Nyobozi y’Akarere ka Huye yashimiye RSB yahuguye abashinzwe kubagaburira abanyeshuri

Yagize ati” “Kugeza ubu umuceri ni igihingwa gitunze benshi uretse n’amashuri, noneho iyo bigeze nko ku bana dufite mu nshingano, wahinzwe neza wanakurikiranywe dufite abashinzwe ubuhinzi, ukagira n’ubuhunikiro bwiza noneho tukawugaburira abana, ndumva abo babishinzwe baje guhugurwa bifite akamaro.”

Kagabo yashimangiye ko guhugurwa na RSB ku kwimakaza ubuziranenge bw’ibiribwa bizafasha abari mu ruhererekane rwo kubigeza ku mashuri bakagira imyumvire imwe mu kwimakaza ubuziranenge bw’ibiribwa.

Umukozi wa RSB mu ishami ryo kwimakaza ubuziranenge bw’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi binyuze mu nganda nto n’iziciriritse, Hakizimana Naivasha Bella asabanura ko abahinzi b’umuceri bakwiye kwitwararika mu guhinga umuceri kugira ngo ugire ubuziranenge.

Hakizimana Bella, Umukozi wa RSB yakanguriye abahinzi kujya banika umuceri ukuma kugira ngo ugire ubuziranenge kuko iyo utumye neza bigira ikibazo kubawurya.

Yagize ati: “iyo utumye neza ugaca mu mashini ngo ziwutonore uracikagurika ugasanga arubuce buce hamwe ushobora gusanga wazanyemo n′udusimba ndetse uzanamo n′uruhumbu."

Yasoje avuga umuceri ugomba kuba ugfite igipimo kiri hagati ya 20 na 25%, kandi umuceri tuba twiteze mu bubiko bwacu, ugomba kuba ufite ubwume bwa 13,5%.

0 Comments
Leave a Comment